MTN na Airtel zigiye gufatanya mu guteza imbere ikoreshwa rya internet mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Ibigo bibiri by’itumanaho rya telefoni, MTN Rwanda na Airtel Rwanda, bigiye gufatanya mu guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no gukoresha no kubyaza umusaruro internet, ku bufatanye n’Ihuriro ry’Ibigo bikora ibijyanye n’Itumanaho rya Telefoni, GSMA.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Kigali Convention Centre, ahatangiye inama ihurije hamwe abakora mu bijyanye na telefoni, ‘Mobile 360 Africa’ Summit.

Ni igikorwa kiri muri gahunda ya ‘We Care’ igamije kuzamura ubumenyi bw’abaturage ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, yatangirijwe muri Amerika y’Epfo na GSMA mu 2014. U Rwanda ni igihugu cya gatatu igezemo muri Afurika nyuma ya Kenya na Côte d’Ivoire.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri iyi gahunda igamije kongerera abaturage ubushobozi mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, ikazatuma babasha kubyaza umusaruro imbuga nka Facebook, YouTube, Wikipedia n’izindi.

Ati “Iyi gahunda ni ingenzi aho izahugura abazahugura abandi, hazahugurwa abakora mu by’ubucuruzi mu itumanaho bagera ku 10 000 bahuriye hamwe mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo kwagura uburyo abantu bagerwaho na internet.”

Ni igikorwa kizatuma abazahugurwa mbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bagira ubumenyi buzabafasha mu guhugura abandi mu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubahendukiye, hifashishijwe ubunararibonye bwa GSMA.

Chawla yavuze ko Guverinoma yashyizeho ingamba mu kugeza internet ku baturage bose no kubaka ubukungu butagendera ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, kandi byashoboka gusa ari uko ibigo by’abikorera bibigizemo uruhare.

Yashimangiye ko nyuma ya gahunda zashyizweho, hanakenewe ko abaturage bagira ubumenyi buhagije mu kubyaza umusaruro izo gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yagaragaje ko nubwo ikoranabuhanga rikomeje gukoreshwa na benshi mu Rwanda, iyo witegereje usanga hari ibintu abaturage bakeneye kumenya kandi by’ingenzi.

Ibyo ngo bikajyana n’uko nibura hejuru ya 70% by’abakiliya ba MTN Rwanda, ni ukuvuga abasaga miliyoni 3.7, badakoresha internet ndetse ntabwo bazi inyungu iri nko mu kugera ku makuru menshi n’isoko ryagutse kuri internet.

Ati “Abantu banakeneye kumenya uko bagabanya amafaranga bakoresha kuri internet, uko bakoresha iyo bafite, nk’urugero nka WhatsApp, ubusanzwe nka nijoro ifata ibintu byayinyujijweho ikabyimurira mu bundi bubiko (backup), bigatwara internet nyinshi. Ibyo bisaba ko umuntu amenya uko abikumira. Urwo ni urugero rumwe.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ibigo bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, bityo bishimishije kubona bitanga umusanzu muri gahunda z’ikoranabuhanga zishyirwaho na Guverinoma.

Ati “Nka Guverinoma twiyemeje gushyiraho uburyo bwatuma tubasha kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga ibishya mu ikoranabuhanga. Ibyibanzweho birimo guharanira ko internet igera kuri bose, guteza imbere ubumenyi kugira ngo abaturage babashe kubyaza umusaruro serivisi zijyana naryo no guharanira ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenduka na internet ubwayo. Igikomeye ariko ni guharanira ko abantu babona serivisi z’ikornabuhanga zisubiza ibibazo bafite.”

Umuyobozi muri GSMA ushinzwe ibijyanye n’uruhare rwa telefoni mu iterambere muri Afurika, Gerald Rasugu, avuga ko iyi gahunda igamije kurushaho gufasha ibihugu kugera ku Ntego Zigamije Iterambere rirambye, by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Imibare iheruka y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko abakoresha internet mu Rwanda, kugeza muri Werurwe 2019 bari miliyoni 5,9; barimo miliyoni 3,6 bakoresha iya MTN Rwanda na miiyoni 2,3 bakoresha Airtel.

Umuyobozi wa GSMA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Akinwale Goodluck, yashimye iki gikorwa kiri muri gahunda yagutse ya We Care, yatangiye mu 2014
Bart Hofker uyobora MTN Rwanda
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri iyi gahunda igamije kongerera abaturage ubushobozi mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye ibigo bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw'igihugu
MTN na Airtel byiyemeje gufatanya mu gusakaza ubumenyi mu ikoranabuhanga
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda na Airtel Rwanda businya aya masezerano y'ubufatanye
Bart Hofker uyobora MTN Rwanda asinya kuri aya masezerano
Inzego zitandukanye ziyemeje gufatanya mu kuzamura ubumenyi mu kubyaza umsaruro ikoranabuhanga

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza