00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi yafunguye Sosiyete y’Ubucuruzi mu Rwanda, arateganya no kuhagura inzu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kamena 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Oluwatosin Ajibade wanditse izina mu muziki wa Nigeria na Afurika nka Mr Eazi yahishuye ko yamaze gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda, anatangaza ko ateganya no kuhagura inzu.

Mr Eazi yatangaje itangizwa rya sosiyete ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yavuze ko yatangije Empawa Rwanda ndetse anahishura ko ateganya no kugura inzu mu Rwagasabo.

Nkuko bigaragara ku cyangombwa yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Mr Eazi yafunguye sosiyete y’ubucuruzi yitwa Empawa Rwanda Ltd ku wa 31 Gicurasi 2021.

Empawa Rwanda Ltd izaba ari ishami rya Empawa Africa, sosiyete uyu muhanzi yafunguye mu 2018.

Empawa Africa ubusanzwe igamije kuvumbura impano nshya z’abahanzi, ikabafasha gukora ibihangano byabo, kubishyira ku isoko no kubimenyekanisha kuri televiziyo, radiyo n’ubundi buryo bwose bwifashishwa.

Binyuze muri iyi sosiyete, uyu muhanzi ategura amarushanwa yo kugaragaza abarusha abandi mu bayitabiriye kugira impano zidasanzwe mu muziki.

Abatsinze bahabwa ubufasha bwo gukorerwa indirimbo n’amashusho yazo, bityo bagafashwa kuzamamaza no kuzishyira ku isoko kugira ngo babone uko batangira urugendo rwabo mu muziki.

Mr Eazi yatangaje ko yafunguye sosiyete ye mu Rwanda nyuma y’iminsi mike avuye gusura kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho naho ateganya gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

Mu rugendo yari amazemo iminsi mu Rwada, Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye, yanabonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyo kimwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire. Yanasuye Kaminuza ya ALU iherereye i Masoro.

Mr Eazi kandi yanagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Célestin.

Indirimbo nshya Mr Eazi aherutse gusohora

Mr Eazi yiyemeje gushora imari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .