Mpayimana yavuze ko natsindwa amatora azongera akiyamamaza mu 2024

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Kanama 2017 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’igihugu ya 2017, Mpayimana Philippe yatoye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama 2017, atangaza ko nadatisinda, azongera kwiyamamaza mu matora ya 2024.

Mpayimana Philippe yageze ku biro by’itora byubatse ku ishuri ribanza rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahagana saa sita z’amanywa mu modoka nziza ifite ibara ry’umukara, yinjira mu cyumba cy’itora abanza gusobanurirwa ibijyanye n’itora maze afata akanya na we aratora.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutora, yavuze ko yishimiye uburyo amatora yo mu Rwanda ateguye, yemeza ko ari bwemere ibiza kuvamo ariko ko nadatsinda mu 2024 nta kabuza atazahagarika kwiyamamaza.

Yagize ati “ Amatora y’Umukuru w’igihugu ataha ya 2024 ndakeka ko ntazahagarika niyo naba natowe naba mfite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.”

Yavuze ko nubwo yatsindwa azakomeza imigambi ye yatangarije Abanyarwanda ko atazahita asubira mu Bufaransa aho yari amaze imyaka isaga 14.

Yavuze ko yatangajwe n’ubudasa amatora yo mu Rwanda ateguranwa kuko ngo bwari ubwa mbere atoye, uburyo ibiro by’itora byutatse, imyiteguro n’imitako byashyizwemo ngo byatumye na we yumva yabyina.

Ati “ Ndabona abantu bose bishimye, hirya no hino bari kubyina nanjye ndumva nabyina.”

Yavuze ko yizeye adashidikanya ko amatora ari bugende neza kandi n’ibiyavamo bikaba binyuze mu mucyo kuko ngo afite indorerezi zisaga 100 hirya no hino mu gihugu ziri gukurukirana ibye mu matora kandi ngo zamaze kumubwira ko bimeze neza.

Avuga ko akigera mu gihugu yari afite icyizere cyo gutsinda amatora kuri 30% akavuga ko cyiyongereye ku buryo kugeza ubu kigera kuri 50%, akaba ariho ahera avuga ko amajwi aza kuyagabana n’abandi bakandida.

Yemeje ko ibyo yiyemeje guhindura bikubiye mu migabo n’imigambi bye, n’ubundi nta kizamubuza gukomeza kubiharanira kuko kuri we gutsinda kwa demokarasi no gutsinda kw’abaturage ari yo ntsinzi ye.

Uyu mukandida yongeye kuvuga ko ashima uburyo yacungiwe umutekano mu gihe cye cyo kwiyamamaza ndetse akaba yarabishoje neza nta we umuhutaje cyangwa ngo abangamire abari bamushyigikiye.

Imodoka Mpayimana yakoresheje ajya gutora
Mpayimana ageze mu cyumba cy'itora
Mpayimana ashyira urupapuro rw'itora mu gasanduku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza