Mpayimana yanyuzwe n’umutekano yacungiwe yiyamamaza

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Kanama 2017 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Philippe Mpayimana, yashimye umutekano Guverinoma y’u Rwanda yamucungiye mu gihe cye cyo kwiyamamaza.

Ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ejo ku wa 2 Kanama 2017, Mpayimana yavuze ko yishimiye ko yarinze asoza ibikorwa bye nta we umuhutaje cyangwa ngo ahutaze abayoboke be.

Yagize ati “Igihe cyose maze mu Rwanda nabonye ko hari umutekano uhagije, n’ubuyobozi bwiza kuva ku nzego z’ibanze, ntangira kwiyamamaza inzego z’ibanze ntitwakoranye neza ariko uko iminsi yagiye ishira niko twagiye twubaka imikoranire myiza.”

Mpayimana wari usanzwe aba mu Bufaransa afite imyaka 47, ku munsi we wa nyuma wo kwiyamamaza, yazengurutse Umujyi wa Kigali asuhuza abantu ari mu modoka zizwi nka Pick Up, asoreza kuri sitade Amahoro i Remera.

Mpayimana yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko yizeye gutsinda amatora ku kigero cya 50%.

Abanyarwanda bo muri Diaspora batangiye gutora ku wa 3 Kanama 2017 mu gihe abo mu gihugu bazatora ejo ku wa 4 Kanama 2017.

Abandi bakandida barimo Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi na Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

Ku munsi wa nyuma wo kwiyamaza umukandida Philippe Mpayimana yari kumwe n'umugore we n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza