Mpayimana watsinzwe amatora ubugira kabiri agiye gukurikizaho iki?

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Mpayimana Philippe watsinzwe mu matora y’Abadepite n’ayo kuyobora igihugu, yiyemeje gukomeza gushyira ingufu muri politiki akorana n’abatsinze ngo bumve ineza yifuriza Abanyarwanda.

Mpayimana Philippe n’abandi bakandida bigenga, Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein na Nsengiyumva Janvier, nta n’umwe wabashije kubona intebe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yarabihanganishije, abashimira imyitwarire myiza n’umurava bagize mu kwiyamamaza.

Ati “Nubwo batatsinze turabashima kuba barabikoze. Byerekana ko bumva icyo u Rwanda rubategerejeho kandi ntibacike intege, abenshi ni abasore bato, mu Rwanda haracyari amatora n’amatora ataha bashobora kuzatorwa.”

Kuri Mpayimana bwari ubwa kabiri yitabira amatora agatsindwa nyuma yo gutsindwa mu y’Umukuru w’Igihugu.

Yatangarije IGIHE ko atazacika intege gusa ngo hakwiye kurebwa igishobora kuba kibangamira umukandida wigenga.

Mu mvugo ye, yumvikanisha ko umukandida wigenga adakwiye gufatwa kimwe n’umutwe wa politiki.

Ntiyiyumvisha uko ishyaka rigize amajwi 5%, ribona abadepite babiri mu gihe umukandida wigenga atsinze yabona umwanya umwe.

Ati “Amategeko ashyirwaho n’abantu, baba bagomba buri gihe kuyanoza.”

Ayo majwi 5% agenwa n’Itegeko Nshinga ku biyamamaza, yaba abigenga cyangwa imitwe ya politiki.

Mpayimana avuga ko iyo umukandida wigenga atabashije gukomeza, biba ari igihombo ku byiza aba yifuriza igihugu.

Muri gahunda nshya ze, ateganya kuzegera abatsindiye kujya mu Nteko, akabasangiza ibyo yari yarasezeranyije abaturage.

Ati “Ni igihe cyo kureba niba hari ibyo bakeneyemo, niyo mpamvu tugomba kubaguma hafi.”

Kugeza ubu avuga ko ataratekereza kuba yagira umutwe wa politiki yakwinjiramo.

Mpayimana yaje mu Rwanda mu ntangiriro za 2017 akubutse mu Bufaransa aho yakoraga mu ruganda rukora indyoshyandyo.

Ubu ngo nta kazi agifite mu Bufaransa kuko yagahagaritse ndetse ntateganya guhita asubirayo.

Ati “Uko nagashaka hanze [akazi] ni nako nagashaka na hano, icyiza ni uko nakomeza gukorana n’Abanyarwanda, yaba abatsinze, yaba abadutoye.”

Mpayimna avuga ko agiye kubyutsa imirimo yo kwamamaza no kwiga imishinga nk’akazi kamutunga mu gihugu ariko akanashyikirana n’abanyapolitiki.

Mu matora y’abadepite aherutse, FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nayo yegukanye imyanya 40 mu Nteko; PSD (5); PL (4); Green Party na PS Imberakuri, buri ryose ryabonye imyanya ibiri.

Mpayimana Philippe watsinzwe mu matora y’Abadepite n’ayo kuyobora igihugu, yiyemeje gukomeza gushyira ingufu muri politiki agakorana n’abatsinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza