Moto yerekezaga i Kinyinya ivuye i Rubavu yafatiwe i Rulindo ihetse udupfunyika tw’urumogi 9000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2019 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika tw’urumogi 9 218 bari bavanye mu Karere ka Rubavu barujyanye mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi barimo ufite imyaka 30 y’amavuko n’uwa 18 bafatiwe mu Kagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo ku wa 8 Kanama 2019.

Polisi yatangaje ko bakoresheje amayeri akomeye kuko bari kuri moto ebyiri zitandukanye.

Umuvugjzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Umwe umumotari mu rwego rwo kugira ngo agende imbere ya ya mugenzi we wari kuri moto ahetse urwo rumogi amurebera aho abapolisi bahagaze cyangwa n’izindi nzego z’umutekano. Mu guhaguruka umumotari bamubwiye ko amutwara amukuye aho i Rubavu akamugeza mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku bihumbi 100 Frw.’’

Akomeza avuga ko hashingiwe ku makuru yari yatanzwe, byoroheye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge guhita ribafata.

CIP Rugigana yavuze ko bakimara gufatwa hari amakuru yatanzwe avuga ko urwo rumogi barutumwe n’ababyeyi b’umwe muri bo basanzwe banarucuruza aho batuye mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Yaburiye abishora n’abashora abana mu biyobyabwenge ko Polisi iri maso.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikamenwa.”

CIP Rugigana yashimiye uwatangiye amakuru ku gihe, asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.

Yasabye kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, amakimbirane mu ngo n’ibindi.

Yagize ati “Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.”

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Bushoki.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.

Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe ngo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bajye batabwa muri yombi. Utu dupfunyika twafatiwe i Rulindo tuzanwa i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza