Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives yashimye iterambere riri mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu yakiriye mu biro bye uwabaye Perezida wa Maldives Mohamed Nasheed, ibiganiro byabo byibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Maldives Mohamed Nasheed yabaye Perezida wa Maldives kuva mu 2008 kugeza mu 2012.

Nyuma yo kwakirwa na Dr Ngirente, Mohamed Nasheed yavuze ko mu gihe hashize imyaka 25 abanyarwanda bibohoye, bakwiye kwishimira ibyo igihugu cyabo cyagezeho .

Yagize ati "Mu gihe tariki 4 Nyakanga muzizihiza munsi umunsi mukuru wo kwibobora, igihugu cyanyu ni igihugu cyiza kandi cyavuye kure mu rugamba rukomeye, ibikorwa mwagezeho mu by’ukuri birashimishije.”

Yavuze ko Minisitiri w’intebe yagaragaje ko ibihugu byombi byarushaho kunoza umubano cyane cyane mu by’ucuruzi, banaganira no ku nama u Rwanda ruzakira umwaka utaha ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Yakomeje agira ati “Twemeranyijwe ko ibihugu byombi byarushaho gufatanya mu bucuruzi, mu buhinzi kandi buri gihugu kikigira ku kindi. Minisitiri w’intebe kandi yagaragaje uburyo u Rwanda rushyize imbere kwigisha amasomo y’ubumenyi ngiro kuko twe twabikoze mu gihugu cyacu.

Maldives ni igihugu giherereye muri Aziya y’Amajyepfo, kikaba ari igihugu kinini kuko gifite ibirometero kare ibihumbi 298 ariko igice kinini cy’igihugu gikozwe n’amazi mu Nyanja y’Abahinde.

Imibare igaragaza ko gituwe n’abaturage 427,756 kikaba cyarakoronejwe n’Abongereza kugeza mu 1953.

Umusaruro mwinshi w’iki gihugu kiwuvana mu burobyi no mu bukerarugendo.

Abayobozi bombi banaganiriye ku nama u Rwanda ruzakira umwaka utaha ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Nyuma yo kwakirwa na Dr Ngirente, Mohamed Nasheed yavuze ko mu gihe hashize imyaka 25 abanyarwanda bibohoye, bakwiye kwishimira ibyo igihugu cyabo cyagezeho
Minisitiri w’intebe yagaragaje ko ibihugu byombi byarushaho kunoza umubano cyane cyane mu by’ucuruzi,
Maldives Mohamed Nasheed yabaye Perezida wa Maldives kuva mu 2008 kugeza mu 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza