Miss Kalimpinya yagaruriye icyizere umwana w’imyaka 14 wabyariye iwabo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 3 Kanama 2017 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda, Kalimpinya Queen, yasuye umukobwa ukiri muto wabyariye iwabo, amugezaho inkunga y’amafaranga n’ubufasha bw’ibikoresho nkenerwa ku wabyaye, anamwizeza gusubira ku ishuri.

Uyu mwana w’umukobwa utuye mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, yasamye afite imyaka 13 mu gihe yakoraga akazi ko mu rugo i Kigali, akaza gusambanywa n’umushoferi, kugeza ubu wafunzwe, wari uturanye na nyirabuja.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kalimpinya wasuye uyu mwana wabyariye mu rugo, yavuze ko yamugejejeho ubufasha bw’uburyo butandukanye yohererejwe n’ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagezweho n’amakuru y’icyo kibazo bifuza kugira umusanzu batanga mu bikorwa byo kumufasha.

Yagize ati "Bijyanye no gushyira mu bikorwa umushinga wanjye, ariko banteye inkunga. Abanyohereje ni ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga, nari nagiye nk’intumwa yabo, ni abantu bateranyije ubufasha."

Uyu mwana wabyaye yasigiwe ibikoresho bitandukanye byo kumufasha mu buzima bwe busanzwe, ibikoresho nkenerwa by’umwana ndetse anafungurizwa konti iriho amafaranga, kugira ngo bimufashe mu buzima busanzwe azanatangire ishuri.

Kalimpinya yagize ati "Ntabwo ari byiza ko twahita dutangaza umubare, gusa hari amafaranga twamushyiriye kuri konti yamufasha mu gihe runaka, tumushyira n’ibikoresho nkenerwa by’umubyeyi n’umwana, birimo ifu y’igikoma, amasabune n’ibindi bitandukanye."

Kalimpinya yavuze ko iki gikorwa cyo gusura uyu mwana wabyaye akiri muto, hari icyo na we ubwe cyamwunguye abona cyagirira akamaro abandi. Asobanura ko abana baba barahuye n’ikibazo nk’iki atari abo gutereranwa mu miryango no muri sosiyete, ahubwo ari abo kwitabwaho bakagaragarizwa urukundo.

Yagize ati "Umushinga wanjye, wari uwo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara ariko cyane cyane abakiri bato kubera ko akenshi ni bo baba bafite ibyago byo gupfa mu gihe bari kubyara, kuko baba batarageza igihe. Muri gahunda zanjye z’uko twagabanya icyo kibazo harimo no kutabatererana, yabera urugero rwiza abandi basigaye batarahura na byo akabagira n’inama."

Yongeyeho ati "Tumusura twasanze ari amahoro, umwana araho rwose araseka ni umusore cyane, mbese yarakiriwe muri sosiyete byerekana ko Abanyarwanda ubu dusigaye dusobanutse. Ntabwo yatereranwe, ubona hari umwuka mwiza."

Uyu mwana Kalimpinya yasuye agiye gufashwa gusubira ku ishuri

Kalimpinya avuga ko kimwe mu bibazo bibangamiye abana bahura nk’icy’uyu ari ukuba batitabwaho ngo bafatwe nk’abandi mu miryango aho usanga bamwe babacunaguza bikaba byatuma bajya gushakira amaramuko ahandi bigakurura ikibazo nk’icyabayeho mbere.

Uyu mukobwa avuga ko byabaye amahire kuri uyu mwana yasuye kuko we yakiriwe mu muryango, agakurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi n’abaturanyi.

Kalimpinya yagize ati "Abandi kenshi bakunda guhabwa akato mu muryango, ugasanga baramwise indaya n’ibindi nk’ibyo ariko hariya ubona yarakiriwe [...] Azatangira ishuri ariko twatekerezaga ko muri iki gihe hasigaye amezi menshi kugira ngo umwaka utaha ugere, yaba yiga imyuga, nko kudoda cyangwa ikindi azahitamo abe acyihuguramo muri iyo minsi."

Uyu mukobwa avuga ko nubwo atarashyira umushinga we ku rwego yifuza kuwugezaho, hari ibyo yagerageje gukora bihwanye n’ubushobozi bwe.

Ati "Ntabwo navuga ko ngeze ahashimishije cyane ariko ndagerageza. Abo nshoboye kugeraho bose mbakorera ubuvugizi. Njye ubwanjye nta bushobozi buhambaye mfite nabafashisha ku giti cyanjye, ariko mbakorera ubuvugizi ibikunze tukabafasha, tugafatanya."

Kalimpinya abona ikibazo cy’abana babyarira mu ngo gishobora kuba amateka mu gihe ababyeyi b’u Rwanda babigiramo uruhare bagasobanurira abana b’abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’abakibyiruka bakarushaho kwimenya no kutagwa mu mitego y’ababashuka, ibyo bikajyana no gucyaha abakora ibikorwa nk’ibyo byangiza urubyiruko kuko ngo iyo bibaye bigira ingaruka mbi kuri ejo hazaza h’Igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda bwerekanye ko kuva mu Gushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015 mu gihugu hose abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 - 19 bari ku kigereranyo cya 7% batwaye inda zitateguwe.

Naho ubwakozwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), bugaragaza ko abana b’abakobwa bagera kuri 818 bo mu mirenge 52 yo mu turere 10 tw’Igihugu batewe inda bakiri bato.

Kalimpinya yagejeje ubufasha ku muryango w'umwana wabyariye mu rugo
Umwana w'umukobwa Kalimpinya yasuye akurikiranirwa hafi n'ubuyobozi bw'umurenge atuyemo
Umwana w'umukobwa wabyaye [ibumoso], Kalimpinya uteruye umwana [hagati] n'umubyeyi w'umwana wabyaye [iburyo]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza