00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire yakozwe ku mutima n’umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Ingabire Grace wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 yasuye ikigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara (Home de la Vierge de Pauvre: HVP Gatagara); akorwa ku mutima n’umwana wandikisha akaguru.

Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z’icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n’itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n’ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n’imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n’abana babana n’ubumuga bifitiye icyizere cy’ahazaza barererwa muri iki kigo.

Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati “Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.”

Umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga ukoresha akaguru ke k’iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

Ati “Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.”
Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w’i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk’umubyeyi wabo.

Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by’ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge
Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w'u Rwanda
Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo
Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi
Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi
Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe
Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960
Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo
Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y'iri shuri

Amafoto: Twitter/Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .