Misiri: Imbwirwaruhame ya Mugesera yagarutsweho mu kwibuka Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo bakagera muri Nil

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Kamena 2018 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Saleh Habimana, yagarutse ku rwango rwaganishije Abanyarwanda ku mahano ya Jenoside, avuga ko bikwiye gusigira isomo buri wese akarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare ntibakomeze kwidegembya.

Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ubwo mu Mujyi wa Cairo mu mugezi wa Nil mu gace ka Zamalek hibukwaga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zajugunywe mu migezi itandukanye irimo Nyabarongo mu mugambi witwaga uwo ‘kubasubiza ku ivuko’.

Uyu muhango wo kwibuka wateguwe n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’ibihugu bihuriye ku mazi ya Nil uko ari cumi na kimwe.

Ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Eritrea na Uganda.

Isoko y’uruzi rwa Nil ikomoka mu Rwanda, aho amazi yayo nk’aya Nyabarongo agera muri Sudani nyuma agakomeza yinjira mu Misiri.

Umunyeshuri uyoboye uyu muryango, Rurangirwa Abdul Karim, ukomoka mu Rwanda uri kurangiza amasomo ya Kaminuza muri Al-Azhar, yabwiye bagenzi be bari bitabiriye iki gikorwa ko mu 1994, Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe ‘batishwe n’ibiza’ ahubwo bazizwe uko bavutse.

Yabwiye bagenzi be ko ‘ibihumbi by’inzirakarengane za Jenoside bajugunywe mu migezi itandukanye nka Nyabarongo aho abagizi ba nabi bavugaga ko bari kubanyuza iy’ibusamo babohereza muri Ethiopia banyujijwe mu ruzi rwa Nil’.

Yakomeje agira ati “Twese tuzi ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa byangiza ikiremwamuntu gusa FPR Inkotanyi nayo yari igizwe n’urubyiruko yabashije kuyihagarika […] Ibyo bisobanuye ko urubyiruko rushobora kuba nk’inyenyeri imurika mu mwijima.”

Ambasaderi Saleh Habimana yasangije uru rubyiruko amateka y’urwango rwaganishije abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu 1992 Dr Léon Mugesera wari umwe mu bahanga mu gihugu, yabwiye intagondwa z’Abahutu ko yicuza amakosa yakozwe mu 1959 ubwo Jenoside yageragezwaga bwa mbere ibihumbi by’abatutsi bikameneshwa mu gihugu, amatungo yabo akicwa, imitungo yabo ikangizwa n’ibindi.

Ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ahitwa ku Kabaya, Mugesera yavuze ijambo muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda. Icyo gihe yagize ati “Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL. Ndamubwira nti "ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka". Mubaza niba atarumvishe inkuru y’aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi, nti "Ntabwo uzi kumva no gusoma ? Jye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu.”

Nyuma y’imyaka ibiri avuze iri jambo, icyiciro cya karindwi cya Jenoside, cyashyizwe mu bikorwa n’Intagondwa z’Abahutu.

Prof. Gregory Stanton, umwe mu nzobere zakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’uburyo Jenoside ishyirwa mu bikorwa, yavuze ko icyiciro cya karindwi cyayo kijyanye no gutsemba aho gitangira ari ubwicanyi burimbura imbaga. Iyi mpuguke yavuze ko abicanyi iyo bigeze muri iki cyiciro baba batumva ko abo bica ari ibiremwamuntu.

Ambasaderi Habimana yashimye uru rubyiruko rw’abanyeshuri rumaze inyaka itatu rukora ibi bikorwa byo kwibuka Abatutsi baroshywe mu migezi, abasaba ko bakomeza iki gikorwa kigamije kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati “Mwakoze kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zajugunywe mu migezi. Iki gikorwa cyibutsa abantu bo mu bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil ko kuva muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994, ubuzima bwacu bushingiye ku ruzi rwa Nil, twanyoye amazi ya Nil avanze n’amaraso y’Abatutsi. Kubera iyo mpamvu, nta n’umwe mu bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi ufite uburenganzira bwo gukwepa ubutabera ahungira mu karere kacu. Nta n’umwe mu bahakana Jenoside ufite uburenganzira ku mugezi wacu mwiza.”

Ambasaderi wa Sudani y’Epfo, Ador Akok, wavuze ijambo nk’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abanyeshuri bari bitabiriye ko bagomba gushyira imbere ubufatanye, bakarangwa n’urukundo, ubumwe n’amahoro.

Ati “Niba hari amahoro mu Rwanda uyu munsi, hakwiye kuba amahoro muri Uganda, Kenya, Eritrea […] no muri Sudani y’Epfo. Twese tugomba gukora cyane, tukagirana inama zatuma tuba hamwe, zigatanga iterambere ku baturage bacu no ku bihugu byacu.”

Usibye abanyeshuri bo mu bihugu 11 bitabiriye iki gikorwa, hari n’abayobozi batandukanye barimo abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, uwari uhagarariye Ambasade ya Uganda mu Misiri ndetse n’uwungirije ureberera inyungu za Eritrea mu Misiri.

Ni ku nshuro ya gatatu nk’abanyeshuri bo mu bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka.

Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo. Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.

Kanda hano usome ijambo Mugesera yavugiye muri Mitingi ya MRND mu 1992

Abanyeshuri b'abanyarwanda biga mu Misiri ni bamwe mu bari bitabiriye
Buri gihugu cyari gihagarariwe n'abanyeshuri batanu usibye u Rwanda bari barenze
Abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyo kwibukira mu ruzi rwa Nil ni ku nshuro ya gatatu kibaye
Abanyamisiri nabo bari bifatanyije n'abanyarwanda muri iki gikorwa
Uwari uhagarariye Ambasade ya Eritrea muri iki gikorwa...
Ambasaderi wa Sudani y’Epfo, Ador Akok, wavuze ijambo nk’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa
Umunyeshuri uyoboye uyu muryango, Rurangirwa Abdul Karim
Rurangirwa yabwiye bagenzi be ‘ibihumbi by’inzirakarengane za Jenoside bajugunywe mu migezi itandukanye nka Nyabarongo aho abagizi ba nabi bavugaga ko bari kubanyuza iy’ibusamo babohereza muri Ethiopia banyujijwe mu ruzi rwa Nil’
Ambasaderi Saleh Habimana yasangije uru rubyiruko amateka y’urwango rwaganishije abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, Eric Kayoge, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Bashyize indabo mu ruzi rwa Nil mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Abayobozi batandukanye bashyira indabo mu ruzi rwa Nil mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside
Rurangirwa ari kumwe n'uwari uhagarariye Ambasade ya Eritrea muri iki gikorwa
Ambasaderi Habimana Saleh aganira n'itangazamakuru

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza