Kwamamaza

Minispoc isanga gusoma bidakwiye guharirwa abarimu n’abanyeshuri gusa

Yanditswe kuya 9-09-2016 saa 20:37' na Ezechiel Mbananabo


Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Mutangana Steven yagaragaje ko umuco wo gusoma mu bantu batari ku ntebe y’ishuri uri ku gipimo cyo hasi cyane ugereranyije n’abarimu n’abanyeshuri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwa icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu muhango witabiriwe n’abanyeshuri batandaukanye, abarimu, abacuruzi b’ibitabo, abakora itangazabitabo hirya no hino mu gihugu n’abandi bantu batandukanye.

Yagize ati “ Iyo urebye usanga mu mashuri ibijyanye no gusoma bimeze neza kuko barabitozwa cyane ndetse bahabwa n’imikoro isaba gusoma, ariko mu bantu batakiri ku ishuri usanga na ba bandi banditse ibitabo bakiri mu ishuri bajya mu kazi bakibagirwa ikitwa igitabo.”

Mutangana yagaragaje ko nubwo hashyirwa imbaraga mu gukangurira abantu umuco wo gusoma no kwanduka, uwo muco ukiri hasi mu Banyarwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere muri rusange ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu byateye imbere.

Ibi ngo biterwa n’uko nko muri Afurika hari umuco wo kumva ibyo bakubwiye aho kubyisomera, ibintu ngo bishingiye ku mateka abantu baba baranyuzemo.

Gusa ngo mu bindi abona ko bituma abantu batitabira umuco wo gusoma harimo imyumvire no kutagira inyota y’ibyanditse mu bitabo ngo ube wabigura.

Yagize ati “Igikomeye cyane ni ya myumvire itaragera ku rwego rwo kumva ko umuntu yajya kugura igitabo ngo agisome agire ibyo amenya, ndetse nguhaye nk’urugero ntabwo inyota irazamuka cyane ku buryo umuntu yazigama amafaranga yo kugura igitabo nibura rimwe mu gihembwe cyagwa se bibiri mu mwaka mu mafaranga ahembwa.”

Yakomeje agira ati “Ni byiza ko abantu bahindura imyumvire bagakangukira gusoma no kwandika, ndetse n’utazi gusoma no kwandika agire imyumvire myiza yo kumenya akamaro ko kubimenya.”

Hagumubugingo Viateur ufite ikompanyi icuruza ibitabo, yavuze ko usanga abanyeshuri,ibigo bitandukanye by’amashuri n’imiryango itari iya Leta ari bo bamugurira ibitabo byo gusoma cyane.

Yagize ati “ Uburyo nkoresha cyane ni ukujya mu mashuri nkamurika ibitabo mfite ubundi ufite icyo yakunze akakigura cyangwa nyuma bakazampagara, ariko hashobora no gushira icyumweru nta muntu ndabona aza kugura igitabo iwanjye, bivuze ko umuco wo gusoma ukiri hasi. N’ukigize abikora ku bw’impamvu wenda nko kukigurira abana ku mashuri.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe gusoma yagiraga iti“ Turenge Imibe z’amashuri, gusoma no kwandika bigere mu ngo no mu muryango.” cyatangiye tariki ya 1 Nzeli 2016.

Minispoc,yakanguriye ababyeyi gusomera abana babo, ndetse nabo bakabasomera ibyo bazi.

U Rwanda rufite gahunda y’uko mu mwaka wa 2017 umubare w’abazi gusoma, kwandika no kubara bazaba bari ku kigero cya 90%, naho mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hakazaba hatakirangwa umuntu n’umwe utazi gusoma, kwandika no kubara gusa ubu rugeze kuri 70% ugendeye ku mibare yatangajwe na Minispoc mu 2014.

Bamwe mu bitabiriye isozwa ry'icyumweru cyahariwe guteza imbere gusoma no kwandika
Hagumubugingo avuga ko abamugurira ibitabo byo gusoma ari bake
Hamuritswe ibitabo byo gusoma
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere umuco muri Minispoc, Mutangana Steven

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved