Minisitiri Zemene yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorwa, anakeza ibyo yagejeje ku Banyarwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Kanama 2017 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene, yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Kagame, anamushimira ku ntsinzi yegukanye yo gukomeza kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu mu birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia byo kwizihiza umunsi wo kwibohora no kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Zemene yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame Abanyarwanda bageze kuri byinshi bidasanzwe ku bw’umuhate udacogora wo gukomeza gukora ibikwiye igihugu cyabo.

Yagize ati “Mu by’ukuri u Rwanda nk’igihugu ubu cyateye intambwe mu kwihitiramo inzira zacyo, gushyira mu bikorwa gahunda zo kwishakamo ibisubizo kandi zikabyara umusaruro benshi bifuza kwigana. Ndamushimira ndetse n’Abanyarwanda kuba bongeye kumutora mu matora aheruka.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari intagereranywa mu mubano w’u Rwanda na Ethiopia abihereye ku kuba aribwo Minisitiri w’intebe w’igihugu cye Hailemariam Desalegn, yasuye u Rwanda kandi ibihugu byombi bikaba bikomeje ubufatanye mu mishinga itandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, yibukije ko Perezida Kagame yari ku isonga ryo kubohora igihugu n’ibyiza rumaze kugeraho ariyo mpamvu Abanyarwanda bagera kuri 98.66% bongeye kumutora.

Yagize ati “Perezida Kagame yari ku isonga ryo kubohora igihugu no kucyubaka, ariyo mpamvu mu rwego rwo kubisigasira no kubikomeza Abanyarwanda babinyujije muri referendum bamusabye ko akomeza kubayobora indi myaka irindwi arabyemera bamutora ku majwi 98.66%.”

Ibi birori byari byitabiriwe n’abadipolomate barenga 200 bakorera muri Ethiopia, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Hirut Zemene
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde
Mu birori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame n'umunsi mukuru wo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza