Minisitiri wo muri RDC yiyemeje gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’imibereho myiza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lambert Matuku Memas, yasuye ibikorwa by’iterambere mu Ntara y’Amajyaruguru, agaragaza inyota yo gukangurira abikorera mu gihugu cye gushora imari mu Rwanda by’umwihariko muri iyo Ntara.

Minisitiri Matuku unafite mu nshingano Ubucuruzi Mpuzamahanga muri RDC, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yasuye ibikorwa bitandukanye ndetse akagirana ibiganiro n’abayobozi barimo aba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umujyi wa Kigali n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Uruzinduko rwe yarusoroje mu Ntara y’Amajyaruguru asura ibikorwa by’iterambere biri mu Karere ka Rulindo birimo Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard. Yasuye kandi College Fondation Sina Gérard ryigisha amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi n’indi myuga itandukanye.

Yasobanuriwe amahirwe abikorera bafite mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse agaragaza inyota yo gukangurira bo mu gihugu cye kuyoboka iyi ntara.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko ibiganiro bagiranye na Minisitiri Matuku byibanze ku mahirwe ari muri iyi ntara.

Yagize ati “Yashimye ubufatanye buri hagati y’abikorera n’inzego za leta, uburyo nta bwishishanye kandi nta ruswa. Yagaragaje ko bafite byinshi bazigira ku Rwanda kugira ngo barebe ko iterambere u Rwanda rugezeho baryigiraho bakazamura igihugu cyabo.”

“Twamusobanuriye amahirwe ari muri iyi Ntara, tumubwira ko hari ibikorwa by’ubukerarugendo birimo Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, ibiyaga bya Burera n’ibindi bikorwa bibereye ubukerarugendo abantu bashobora gushoramo imari.”

Mu bindi bikorwa Minisitiri Matuku yabwiwe biri muri iyi Ntara, hari uruganda rwa sima ruteganya kuzura mu karere ka Musanze aho sima izajya itunganywa yajya ijyanwa muri RDC.

Yeretswe kandi ko hari uruganda rutunganya akawunga n’andi mahirwe menshi abikorera bo mu gihugu cye bashobora gufatanyamo n’abo mu Rwanda.

U Rwanda na RDC bikorana ubucuruzi bukomeye cyane cyane binyuze mu bacuruzi baciriritse, ndetse muri Mata 2019, Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yatangiye gukorera ingendo muri iki gihugu ibintu byigaragaza ko imikoranire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi igiye gushindura isura.

Biheruka no gutangazwa ko hatekerezwa ku ngendo z’indege zajya zitwara imizigo gusa.

Minisitiri Matuku yasuye na Entreprise Urwibutso kuri Nyirangarama
Yasuye uruganda rutunganyirizwamo ibikomoka ku buhinzi
Minisitiri Lambert Matuku yeretswe igare rikoze mu biti ryo kwa Sina Gérard
Minisitiri Matuku, Guverineri Gatabazi n'abandi bashyitsi basuye College Foundation Sina Gérard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza