00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Wilmès yijeje ubufasha bw’u Bubiligi mu gukomeza kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yasuye Ibitaro bya Nyarugenge bimaze iminsi byifashishwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19, barembye by’umwihariko abageze ku kigero cyo kongererwa umwuka.

Minisitiri Sophie Wilmès wari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasuye ibi bitaro kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

Ibi bitaro biherereye i Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge byubatswe ku nkunga y’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, ENABEL.

Ni ibitaro byubatswe kugira ngo bifashe mu kwakira abarwayi bo mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abaturuka muri Gereza ya Mageragere. Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro cyuzuye mu 2020, gitwaye asaga miliyari 8.5Frw.

Amafaranga yo kubyubaka arimo inkunga y’u Bubiligi yose yarabonetse, mu gihe Leta y’u Rwanda yo yatanze ikibanza n’ibikorwaremezo birimo amazi, umuhanda wa kaburimbo n’ibikoresho byo kubakisha.

Minisitiri Sophie Wilmès yatemberejwe ibi bitaro yerekwa ahazajya hatangirwa serivisi zitandukanye ziteganya kujya zitangirwa muri ibi bitaro ndetse yerekwa ahifashishwa mu kwakira abarwayi ba Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu minsi yashize ibi bitaro byakoraga nk’ibyakira abarwayi ba Covid-19 ariko mu minsi iri imbere bigiye kongera gukora nk’ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge.

Ati “Ibi bitaro muri iyi minsi twabikoreshaga kugira ngo twite ku barwayi barembye, bafite Covid-19, ariko aho tugana kuko dusigaranyemo abarwayi batarenze batanu kubera ko dufite ikigo cya Kanyinya niho abarwayi bashya bazajya bajya noneho ibi bitaro byongere gukora nk’ibitaro by’akarere ka Nyarugenge.”

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusura ibi bitaro yashimiye ubufatanye bwiza buri hagati ya Guverinoma y’u Bubiligi n’iy’u Rwanda, avuga ko buzakomeza gushimangirwa no mu bihe biri imbere.

Ati “Icy’ingenzi umuntu atakwibagirwa ni umubano n’ubufatanye bw’u Bubiligi n’u Rwanda, ni ingenzi cyane kuri twe kandi tumaze imyaka myinshi dukorana ndetse twiteguye gukomeza gutya.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ubushuti bugomba kugaragarira mu bikorwa, ntabwo ari mu magambo gusa kandi ibikorwa bishobora kuba ukubaka nk’inyubako nk’iyi [ibitaro bya Nyarugenge], nziza cyane ifite ikoranabuhanga ntekereza ko ari ingenzi ku baturage.”

Minisitiri Sophie Wilmès yavuze kandi ko nk’uko u Bubiligi bwakomeje kugira uruhare muri gahunda ya Covax, aho bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za Covid-19, bazakomeza ubufatanye muri uru rwego rw’ubuzima n’izindi.

Ati “Nta gushidikanya ko u Bubiligi buzakomeza gufasha u Rwanda nk’uko bwahoze bubikora haba mu kubaka ibikorwaremezo nk’ibi [ibitaro] cyangwa se inkingo kuko icyorezo cya Covid-19 ntabwo kirarangira.”

Hari icyizere cyo kubaka icyiciro cya kabiri…

Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye kubakwa muri Gashyantare 2019, bikaba biteganyijwe kubakwa mu byiciro bibiri aho icya mbere cyarangiye muri Kemane 2020, gitwaye miliyari 8.5Frw.

Biteganyijwe ko inyigo y’icyiciro cya kabiri nayo igiye gukorwa ndetse ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’u Bubiligi byaratangiye ku buryo nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, bizaba byamaze kubakwa. Bizatwara miliyari 10Frw.

Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro kigizwe n’ibitanda 120, ahakirirwa indembe, aho barwayi babagirwa, aho ababyeyi babyarira, n’izindi serivisi nyinshi. Bifite ubushobozi bwo kwakira abaturage basaga ibihumbi 172 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri Sophie Wilmès, bagarutse ku bijyanye n’ubushobozi bwo kubaka icyiciro cya kabiri cy’ibi bitaro nk’uko biri mu nyigo y’umushinga wose.

Yagize ati “Twatangiye kubereka ko icyiciro cya kabiri nacyo cyatekerezwaho kigashakirwa inkunga, dufatanyije n’u Bubiligi ndetse n’Umujyi wa Kigali kuko dukeneye izindi hegitari 2.4 kugira ngo hagurwe kandi Umujyi wa Kigali uri mu myiteguro kugira ngo aho hantu hazaboneke.”

Ibi bitaro ubona ko byubatse ku rwego mpuzamahanga kuko nibyuzura neza, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 icyarimwe.

Abayobozi batemberejwe ahazajya hatangirwa serivisi zitandukanye muri ibi bitaro
Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibyumba 120 icyiciro cya kabiri nacyo biteganyijwe ko kizaba gifite ibyuma 180
Minisitiri Dr Ngamije yasobanuriraga Minisitiri Sophie Wilmès uko ibitaro bya Nyarugenge byagize uruhare mu guhangana na Covid-19
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu myaka iri imbere icyiciro cya kabiri cy'ibitaro bya Nyarugenge kizaba cyatangiye kubakwa
Minisitiri Sophie Wilmès yari aherekejwe n'abayobozi batandukanye
Minisitiri Sophie Wilmès yashimye ubufatanye buri hagati y'u Rwanda n'u Bubiligi
Minisitiri Sophie Wilmès (ibumoso), Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence n'Umuyobozi w'Ibitaro bya Nyarugenge Dr Abimana Deborah
Ni ibitaro bifite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi w'Ibitaro bya Nyarugenge, Abimana Deborah yasobanuriye aba bayobozi serivisi zitangirwa muri ibi bitaro

Amafoto: Mucyo Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .