Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 10:07
Yasuwe :
1 0

Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda azakoreramo ibikorwa bitandukanye birimo no kwitabira Shampiyona ya Afurika y’Amagare iri kubera i Kigali.

Minisitiri wa Laura Flessel-Colovic yageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gashyantare 2018.

Laura Flessel w’imyaka 46 ni we Minisitiri wa mbere muri Guverinoma y’u Bufaransa ugendereye u Rwanda nyuma y’itorwa rya Perezida Emmanuel Macron.

Urugendo rw’iminsi itatu azamara mu Rwanda ararutangira kuri uyu wa Gatanu aho biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali mbere yo guhura na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne aho biteganyijwe ko bazagaruka ku iterambere ry’Umukino w’Amagare uri kuzamuka cyane n’imikino y’abagore.

Biteganyijwe kandi ko azasura Ishuri ry’Abafaransa rya Antoine Saint Exupéry, yitabire amahugurwa y’abatoza b’umukino w’amagare azabera kuri Stade Amahoro, umunsi awusoze asabana n’Umuryango w’Abafaransa baba mu Rwanda mu gikorwa kizabera muri Hôtel Umubano.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu, Minisitiri Laura Flessel azatangiza Shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare mu cyiciro cy’abagore bakuru mu isiganwa rizabera mu mihanda yo kuri Stade Amahoro.

Azasoza uruzinduko rwe ku wa 18 Gashyantare 2018 aho azasura Ikigo gitangirwamo imyitozo ku mukino w’amagare, Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze mu rugendo rwateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Laura Flessel-Colovic yavutse ku wa 6 Ugushyingo 1971. Yabaye Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa ku wa 17 Gicurasi 2017, umugabo we yitwa Denis Colovic, bakaba bafitanye umwana umwe.

Laura yakinnye imikino ya Olempiki igihe kirekire ndetse aba icyamamare nyuma yo gutsindira imidali igera kuri 19 mu mukino wo kurwanisha inkota.

Shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 13 yitabiriwe n’ibihugu 22. Eritrea ni yo iri ku isonga mu bimaze kwegukana imidali myinshi (10), ikurikirwa na Ethiopie inganya n’u Rwanda umunani, mu gihe u Burundi, Namibie na Algeria bifite umwe.

Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza