Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage kutaba ‘injiji’ kubera ababigisha kubyara bakuzura Isi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yanenze imyumvire y’abakigendera kure serivisi zo kuboneza urubyaro kubera imyemerere, ugasanga batabikozwa kuko ngo Imana yatanze uburenganzira ngo abantu bororoke buzure Isi.

Mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Dr. Gashumba, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu abyara abana batanu, batandatu, atazi aho azakura ibyangombwa bakenera; bituma yibaza ku myigishirize y’amadini n’amatorero adashyigikira kuboneza urubyaro.

Ati “Ni gute umuntu uhagarariye amadini (ntabwo ari bose) ajya kwigisha abantu akababwira ngo nibibyarire atarebye icyo barya mu rugo, atarebye abo bana bagiye gukurikiza uko bangana, atarebye niba baragwingiye, hari n’abanyamadini badashobora kumenya ubuzima bw’imyororokere uko buhagaze!”

Yakomeje agira ati “Natwe rero nk’abaturage twe gukomeza kwigira injiji ngo umuntu adushuke, umuntu agushuke ngo genda ubyare ntacyo ari bugufashe, nta butaka ari buguhe kandi wabona ituro ukarimushyira kandi ituro wenda utanatanze mituweli!”

Dr Mpfizi Jean yagarutse ku buryo umuntu yaremwe, avuga ko byari ibintu byateguwe kuko umuntu yaremwe nyuma y’uko Imana yari imaze kumushyiriraho ibintu byose, ngo abitegeke.

Yakomeje agira ati “Twaremwe ku munsi wa nyuma ibintu byose byateguwe. Wa wundi ugiye kubyara we se yateguye iki? Atekereze ko umuryango ni ugira ngo uheshe Imana icyubahiro, urimo umutekano, urukundo n’ubuzima bwiza. Rero uruhare rwacu nk’amadini ni ukugira ngo tumenye izo nshingano.”

Yashimangiye ko umuntu atahawe inshingano yo kurema gusa ahubwo yahawe n’iyo kubungabunga umutungo w’Isi, bityo ngo umuntu ntiyabishobora igihe afite ahantu ahinga umugenda umwe w’ibijumba, ngo narangiza abyare abana benshi adashoboye.

Yakomeje agira ati “Igihe Imana yavuze ngo mubyare mwororoke ntabwo yavuze ngo Mpfizi abyare yuzuze Isi wenyine. Yavuze ko Isi izuzura, ariko kuzura si ukuzura uko abantu bagerekerana, ahubwo ni ukugira ngo hazabe amahanga azakwira Isi.”

Uretse ibyo kuboneza urubyaro, hanavuzwe ko guhera kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hazatangira icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana ku wa 14 Gicurasi - 8 Gicurasi 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti "Twite ku buzima bwacu, twirinda indwara ziterwa n’umwanda, tunoza isuku aho turi hose".

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze ko bahisemo kwibanda ku isuku kuko ari yo soko y’ubuzima.

Yakomeje agira ati “Isuku idufasha kurwanya indwara nyinshi bityo tukagira imiryango ifite ababyeyi n’abana bafite ubuzima bwiza n’igihugu gifite abaturage bameze neza."

"Urukingo rwa mbere rw’indwara ni isuku. Turasabwa kwita ku isuku aho turi hose duhereye mu miryango yacu, bizadufasha kwirinda malariya n’indwara zituruka ku mwanda."

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uretse ubukangurambaga bwateguwe, izatanga Vitamini A ku bana bafite amezi atandatu kugeza ku myaka itanu n’ibinini by’inzoga bya Mébendazole ku bana bafite kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu, n’ikinini cya Albendazole ku bana bafite imyaka itanu kugeza kuri 15.

Hazanatangwa Praziquantel ku bana bafite imyaka itanu kugeza kuri 15 ku duce tumwe na tumwe twibasirwa n’indwra z’inzoka, cyane cyane ahagiye hagaragara iyo ndwara hafi y’ibiyaga cyangwa imigezi, aho bigaragara ko abana bashobora kuba bakiniramo.

Ikindi kizakorwa ngo ni ugupima abana, aho uretse gupima ibiro n’umuzenguruko w’akaboko nk’uko bisanzwe, haziyongeraho n’uburebure.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko hazatangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ahantu henshi cyane, tukaba dushishikariza abantu ko bakwegera aho bizatangirwa.”

Usibye ibigo nderabuzima n’ibindi bigo bibyunganira bisanzwe bitangirwaho izo serizisi, hashyizweho iahandi hantu 2000 hazakoreshwa ndetse izi nzego zizajya mu mashuri yose aho zizasanga abo bana kugira ngo bahabwe ibinini by’inzoka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yitabiriye ikiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri RBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza