Minisitiri w’Uburezi yasabwe ibisobanuro ku mpamvu ‘kudefanda’ byaciwe muri Kaminuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 03:43
Yasuwe :
1 0

Mu myaka yatambutse, Umunyeshuri uri kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’andi mashuri makuru ya Leta; yasabwaga kwandika igitabo ku ngingo runaka bitewe n’ibyo yiga, yarangiza akajya no gusobanurira ibyo yanditse itsinda ryabaga rigizwe n’inzobere zirimo n’izigisha muri iyo Kaminuza.

Ubu amashuri makuru ya leta yose yahurijwe muri Kaminuza imwe y’u Rwanda, igizwe n’amakoleji atandatu. Kwandika ibitabo hari aho bikiri, gusa hari n’aho umunyeshuri asabwa gukora ibigendanye n’ibyo yize gusa agahabwa amanota.

Urugero nk’abiga Itangazamakuru, hari ubwo basabwa gukora ikiganiro kigufi cyangwa filimi nto mbarankuru (documentaire) ubundi bagahabwa amanota.

Kubisobanurira inzobere aribyo bizwi nko ‘kudefanda’ ntibikibaho, n’iyo hari abanditse ibitabo babishyikiriza ababigisha bakazabona babaha amanota.

Iki kibazo cyagarutsweho n’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ubwo baganiraga na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura.

Depite Marie Claire Uwamama yavuze ko atumva impamvu kudefanda byakuweho muri Kaminuza y’u Rwanda, nyamara mu mashuri makuru yigenga ho bikiriho.

Yanavuze ko bitumvikana uburyo abanyeshuri basigaye bandika igitabo kimwe ari babiri kandi ubumenyi bwabo butangana.

Yagize ati “Iyo urangije ya myaka itatu cyangwa ine hari uburyo wakagombye ‘kudefanda’ bwa bumenyi wahawe. Amakuru dufite ubu muri Kaminuza ni uko abantu bandika igitabo bafatanyije, ntibadefande. Aho bitandukaniye no mu mashuri makuru yigenga, nabo barafatanya ariko bo bakadefanda […] ntabwo twumva impamvu byahindutse.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko nyuma yo gushyiraho politiki yo kwigisha ubumenyi ngiro, byanagaragaye ko abanyeshuri bagomba guhabwa umwanya munini kugira ngo ibyo biga babishyire mu ngiro koko.

Yavuze ko mbere amasomo yigishwaga muri Kaminuza, 60 % yayo yabaga ari mu mvugo gushyira ibyo bize mu ngiro bigahabwa 40%.

Gukora igitabo, Minisitiri avuga ko byari bimwe mu bigize ayo masomo mvugo basabye ko bigabanyirizwa umwanya.

Ati “Amashuri menshi ya Leta, kubera politiki isaba ko amashuri menshi n’abanyeshuri benshi biga ubumenyi n’ikoranabuhanga, amenshi usanga ashaka kugira ngo abanyeshuri bihugure igihe kirekire mu bumenyi ngiro. Bavuga ko kugira ngo abanyeshuri babone umwanya mwinshi wo gushyira ibyo bize mu ngiro, bakwiye gufata 10% by’igihe cyo kwiga bakora igitabo kuko mu myaka ine ya mbere icyo baba bagamije ni ukugira ngo bihugure ibijyanye no gukora ubushakshatsi , si ubushakashatsi bwimbitse baba bagomba gukora.”

Minisitiri yavuze ko gukora ubushakashatsi mu kwandika igitabo bishyirwamo ingufu mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, kuko ikiba gikenewe mu byiciro byo hasi ari ubumenyi ngiro.

Ati “Byagaragaye ko iyo wahaye umwanya munini umunyeshuri ku gitabo cye, agira umwanya muke wo kujya kwiga amasomo akenewe y’ubumenyi ngiro kandi ariyo azamufasha kugira ngo agire ibyo amenya bikomeye, ejo n’ejo bundi ajye ku isoko ry’umurimo.”

Mutimura yakomeje abwira abadepite ko amafaranga abanyeshuri bahabwaga ngo bajye gukora igitabo, basanze ari menshi ugeraranyije n’agenda ku munyeshuri wagiye gushyira ibyo yize mu ngiro.

Ati “Hari aho byagaragaye ko iyo abanyeshuri ubahaye amafaranga yo gukora igitabo, wasangaga agiye kuri icyo gitabo ari menshi cyane ugereranyje n’amafaranga agenda mu kubafasha mu gushyira ibyo bize mu ngiro. Aho niho byagiye bihindukira bavuga bati ‘kuki dutashyira imbaraga mu kwiga ubumenyi ngiro aho gushyira imbaraga mu gukora igitabo’ ?”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubugeni n’Ubumenyi Rusange wigisha mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho; Paul Mbaraga, yabwiye IGIHE ko gukuraho kudefanda byasubije inyuma agaciro k’ubushakashatsi.

Yavuze ko kuri ubu bigoye kumenya niba koko igitabo umunyeshuri yanditse ari icye kuko nta mwanya wo kumusuzuma uhari.

Yagize ati “Byasubije inyuma agaciro k’ubushakshatsi ku banyeshuri nta n’ubwo tubona icyo babikoreye. Nifuzaga ko byasubizwaho rwose. Ubu abanyeshuri baragenda bakandikisha ibitabo mu magereza […] hanyuma bakaza bagashyiraho amazina yabo.”

Mbaraga yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza ibyo yanditse abigaragariza mu kudefanda. Ati “Umunyeshuri udashoboye kudefanda igitabo cye se ariho agaragariza ko yumvise Kaminuza icyo ari cyo, ko yumvise ubushakashatsi icyo ari cyo, ibindi yabyerekanira he?”

Kuri ubu amafaranga yahabwaga umunyeshuri mu gukora ubushakashatsi yakuweho ndetse n’agahimbazamusyi umwarimu yagenerwaga kugira ngo asome igitabo cy’uwo yigishije kavuyeho.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yabwiye abadepite ko kwandika ibitabo byatumaga abanyeshuri badashyira imbaraga mu gushyira mu ngiro ibyo bize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza