Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne yashimiye u Rwanda ku bwo kubika amateka ya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Mata 2018 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz, yashimiye u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu (Aegis Trust) kubera umuhate wo kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hatazagira ahandi iba.

Minisitiri Jacek Czaputowicz yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 250 000 bishwe muri Jenoside.

Urwo rwibutso rwitabwaho na Aegis Trust mu kubika no gufata neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pologne izwiho kuba ariho hari inkambi ya Auschwitz, imwe mu zo Adolph Hitler n’ingabo ze barimburiyemo Abayahudi basaga miliyoni mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Minisitiri Jacek nyuma yo gusura urwibutso ku Gisozi, yavuze ko kwibuka, gusura inzibutso no kwigisha amateka ari imwe mu ntwaro zo kurwanya Jenoside.

Yagize ati “Ejo hashize habaye urugendo rwo kwibuka muri Auschwitz […] ni urundi rugero rw’uko tugomba kwibuka ibi byaha byagiye biba ibi ibihe ku bindi, twirinda ko byakongera gukorwa. Ni iby’ingenzi na none kwigisha abaturage nkuko bikorwa na Aegis Trust kugira ngo byirindwe n’abazavuka mu gihe kizaza.”

Jacek yavuze ko kwibuka, gusura inzibutso no kwigisha bifasha abaturage kwiyunga ndetse bigafasha n’abafite amakimbirane kuyahosha.

Yashimye Guverinoma y’u Rwanda na Aegis Trust kubika amateka ya Jenoside, avuga ko ari iby’ingenzi cyane.

Ati “Ni ibintu byiza byakozwe na Aegis Trust na Guverinoma kubika amateka. Uru rwibutso rufatiye runini abanyarwnada benshi.”

Yavuze ko kandi bikwiye kuba isomo ku Muryango Mpuzamahanga, ugakumira icyatuma hongera kubaho Jenoside cyose.

Minisitiri Jacek kuri uyu wa Gatanu aritabira umuhango wo guha Aegis Tust igihembo kizwi nka Raphael Lemkin International Award ku bwo kugira uruhare mu kubika amateka ndetse no guharanira ko nta Jenoside yongera kubaho.

Aragirana kandi ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Raphael Lemkin witiriwe iki gihembo, ni umunyamategeko wo muri Pologne ufite inkomoko mu Bayahudi, wavutse mu 1900 yitaba Imana mu 1959. Ni we wa mbere wahimbye ijambo Jenoside nyuma yo kurimburwa kw’abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Yanaharaniye ko hajyaho umwanzuro wa Loni wo kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside watowe n’Inteko Rusange ya Loni mu 1948.

Minisitiri Jacek yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Minisitiri Jacek Czaputowicz yasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere
Igihugu Jacek Czaputowicz akomokamo [Pologne] kirimo inkambi ya Auschwitz, imwe mu zo Adolph Hitler n’ingabo ze barimburiyemo Abayahudi basaga miliyoni mu ntambara ya kabiri y’Isi
Minisitiri Jacek Czaputowicz asoma amateka ajyanye n'abana bishwe muri Jenoside
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz, aganira n'abanyamakuru nyuma yo gusura urwibutso

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza