Kwamamaza

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubutwererane mu bukungu arasura u Rwanda

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 12:01' na Cyprien Niyomwungeri


Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere, Dr.Gerd Müller, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama, aho biteganyijwe ko asura bimwe mu bikorwa by’icyitegererezo u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu ruzinduko rwe ruzasozwa kuwa 12 Kanama, biteganyijwe ko Gerd Müller azasura imishinga yo guteza imbere imyuga (TVET), aho azaherekezwa na Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri, bagasura ishuri ry’imyuga rya IPRC Kigali.

Urugendo rwe ruzanitsa ku miyoborere myiza ishingiye ku kwegereza ubuyobozi abaturage, anamarwe amatsiko ku buryo u Rwanda rwabashije guhashya ruswa binyuze cyane cyane ku nzego zirimo urw’Umuvunyi n’urw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Mu gusoza urugendo rwe, Minisitiri Müller azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’u Budage ndetse bukaba butanga inkunga nyinshi mu rwego rw’ubuzima, mu buyobozi bw’Uturere no mu ishoramari ry’abikorera.

Mu 2014 u Budage bwahaye u Rwanda miliyoni 70 z’Amayero zifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Minisitiri Müller aje mu Rwanda avuye muri Senegal na Niger.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved