Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza agiye gusura u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri mu Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza (DFID), James Wharton arateganya gusura u Rwanda muri iki cyumweru, aho azareba ibikorwa n’imishinga itandukanye iki gihugu gitera inkunga.

Ruzaba ari uruzinduko rwa gatatu Wharton agiye kugirira muri Afurika kuva yahabwa uwo mwanya muri Nyakanga uyu mwaka.

Wharton ugenzura iterambere ry’inkunga zigenerwa Afurika, biteganyijwe ko azahura n’abayobozi bakuru muri Leta bakaganira ku nyungu z’ibihugu byombi, zirimo gahunda zo kugabanya ubukene, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari.

Azasura kandi imishinga iterwa inkunga n’u Bwongereza igamije gufasha kugabanya ubukene, ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu ku buryo burambye.

Wharton yatangaje ko mu ruzinduko rwe azirebera iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ndetse n’ibikorwa icyo gihugu cyateyemo inkunga, mu mubano w’ibihugu byombi watangiye kuva kera.

Ati “Niteguye kubona iterambere rigaragarira bose u Rwanda rwagezegeho mu myaka 20 ishize. Ntewe ishema n’uko u Bwongereza rwashoboye gutera u Rwanda inkunga muri urwo rugendo, rwafashije abaturage basaga miliyoni 1.5 kwivana mu bukene muri iki gihe. Ni iby’agaciro kubona ubwo bufatanye twubatse.”

Wharton yavuze ko u Bwongereza butazahwema gufasha u Rwanda kwivana mu bukene, kuzamura ubukungu n’ishoramari ndetse no guhanga imirimo mishya bikomeza kuzamura imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda.

Muri urwo rugendo biteganyijwe ko azasura Akarere ka Musanze, aho azabonana n’umuyobozi wabo bakazaganira kuri gahunda ya VUP icyo gihugu cyateyemo inkunga u Rwanda, gahunda yahaye abaturage benshi akazi.

Azihera amaso kandi uruhare Ikigega cya Leta y’u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga gifatanyije n’ishoramari ry’abikorera bagize mu kuzamura iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda biciye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi.

Mu bindi azakora mu ruzinduko rwe ni ukugenzura uko icyo kigega gikorana na Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba cya (Trade Mark East Africa) mu guteza imbere ikoranabuhanga rifasha mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kongera imisoro y’ibikomoka imbere mu gihugu.

Minisitiri ushinzwe ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza(DFID), James Wharton arasura u Rwanda muri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza