Minisitiri w’Intebe yimukiye mu biro bishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko serivisi zabyo zimuriwe mu nyubako nshya yuzuye iruhande rw’aho bisanzwe bikorera, yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa.

Iyo nyubako iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yatashywe ku wa 22 Mata 2019 nyuma y’amezi 33 yubakwa ku nkunga ya miliyoni 27 z’amadolari yatanzwe n’u Bushinwa.

Ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyo nyubako ari ikindi kimenyetso gishimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ukomeje gutera imbere. Yashimiye uburyo icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo serivisi za Minisitiri w’Intebe zatangiye gukorera muri iyi nyubako, nk’uko byatangajwe kuri Twitter.

Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugira buti "Serivisi za Minisitiri w’Intebe ziramenyesha abazigana bose ko kuva Tariki ya 30 Nzeri 2019 zimukiye mu nyubako nshya iherereye hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’aho izi Serivisi zakoreraga ku Kimihurura."

Izindi nzego zahawe umwanya muri iyi nyubako ni Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Abanyarwanda basaga 300 bahawe akazi mu gihe iyo nyubako yamaze yubakwa.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver aheruka kuvuga ko 30 % by’ibikoresho byayubatse byavuye mu Rwanda naho 70 % biva mu Bushinwa. Nta mafaranga na make u Rwanda rwatanze ku iyubakwa ry’uwo muturirwa kuko ari impano 100%.

Amafoto agaragaza iyi nyubako itahwa ku mugaragaro

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente n'Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa, Zheng Jianbang, bafungura iyo nyubako ku mugaragaro
Iyi nyubako yitezweho gukomeza umubano hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Gatete Claver, yijeje ko nta mpungenge z'amabanga ashobora kwibwa n'u Bushinwa
Minisitiri w'Intebe, Dr Eoduard Ngirente ( uwa gatatu ibumoso) na Zheng Jianbang bari mu banyacyubahiro batashye inyubako nshya
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente na Zheng Jianbang basobanurirwa uko iyo nyubako iteye
Inyubako nshya irimo ibiro bya Minisitiri w'Intebe, izanakoreramo n'izindi nzego za Leta
Iyi nyubako yubatswe ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa ya miliyoni 27 z'amadolari ya Amerika
Iyi nyubako yashibutse mu mubano w'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka isaga 45
Iyi ni yo nyubako Minisitiri w'Intebe yari asanzwe akoreramo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza