Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibikorerwa mu nzu z’ubushakashatsi bigezwa ku baturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 Nzeri 2018 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye abakora ubushakashatsi kujya bamenyesha abaturage ibibuvamo kandi bakabagezaho ibibagenewe kugira ngo bibagirire akamaro mu mibereho ya buri munsi.

Yabivuze ubwo yasuraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, i Rubona mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Kabiri.

Yasuye ibikorwa bitandukanye bihakorerwa birimo gutubura imbuto zitandukanye, imigina y’ibihumyo, urutoki n’ibindi.

Yasabye ababikora gukorana n’izindi nzego bagashaka uko byagezwa ku baturage kugira ngo bibagirire akamaro.

Ati “Mukora ibintu byiza ariko hari igihe abaturage batabimenya bikarangirira aho. Umuturage umenye amakuru araza ariko se utarabimenye bimugeraho gute?”

Minisitiri w’Intebe yabajije abatubura imbuto za avoka niba bafite ubushobozi bwo gukora izihagije zahabwa abaturage, ku buryo buri muturage wo mu gace bakoreramo yatera igiti kimwe mu murima we.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yavuze ko batangiye kujya bageza ku bahinzi n’abarozi ibiva mu bushakashatsi ariko bakiri kongeramo ingufu.

Ati “Nko mu bijyanye no kugeza ku bahinzi imigozi y’ibijumba (bifite Vitamini A birwanya imirire mibi) mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo baradufasha, kuko Guverinoma itanga imigozi. Ariko n’ibindi hakwiye gutekerezwa uburyo bwo kubibagezaho aho kwicara ahangaha ngo dutegereze ko bazizana.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, we yabagiriye inama yo guhera mbere na mbere ku ngo zegereye aho bakorera, bakaziha imbuto maze umusaruro wabo ukazamuka, bigakomereza n’ahandi.

Umushakashatsi ku gihingwa cy’ibijumba muri RAB, Shumbusho Damien, yavuze ko ibyo Minisitiri w’intebe yabasabye bishoboka kandi byagira akamaro ku baturage.

Ati “Ibi bijumba umuturage nawe yabihinga; yego ntabwo ari ukubihinga nk’ibisanzwe kuko tubanza kubahugura mu buryo bw’imihingire myiza tukabereka uko batera hagati y’ingeri n’iyindi, kubagara, aho bakoresha ifumbire niba ari ngombwa.”

Nyuma yo gusura RAB Rubona, Minisitiri w’Intebe yakomereje ku Kigo Nderabuzima cya Sovu aho yaganiriye n’ababyeyi bafite abana bahoranye ikibazo cy’imirire mibi, bagaragaza uko bayirwanyije bagendeye ku nama bagiriwe n’abaganga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza