Minisitiri w’Intebe yasabye igenzura ry’ubuziranenge bw’umuhanda wa Nzove-Gakenke (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasuye imirimo yo kubaka umuhanda wa kilomotero 68.7 uhuza uturere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, asaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwawo nyuma yo gusanga hari aho utari gukorwa uko bikwiye.

Uyu muhanda uturuka ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, Shyorongi muri Rulindo ugakomeza mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, irimo uwa Ruli Minisitiri w"intebe yasuye akamurikirwa ibikorwa binyuranye byaho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Imihanda, RTDA, kivuga ko uyu muhanda ugizwe n’itaka rya latérite ugeze ku kigero cya 97.5% wubakwa, aho biteganyijwe ko imirimo isigaye izarangira muri Nzeri 2019, ukazuzura utwaye asaga miliyari 10Frw.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasuye uyu muhanda urimo kubakwa n’ikigo Fair Construction, ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, yitegereza ibyakozwe asaba ko hagenzurwa ubuziranenge bwabyo. Ni nyuma yo gusanga imiferege y’amazi yaratangiye gutenguka.

Ati "Kuva natangira, uyu umuhanda naje mbona ko byamanyutse n’aho mwubatse vuba byamaze kumanyuka, mfite ubwoba ko hazacamo amezi atandatu byamaze gusenyuka kandi leta iba yabitanzeho amafaranga."

Yabwiye ubuyobozi bwa RTDA ko mu gihe leta iba yatanze amafaranga, iba ikeneye ko akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bizaramba.

Ati "Ubu nkubiseho umugeri cyahita kigwa, niba umuntu mubona atangiye kubaka ibintu bidafite ireme mwamuhagarika kuko leta iba yatanze amafaranga, ubu azazana isima ahome hano hatangiye kumanyuka. Kuki mutamutangira kare ngo amenye ko ari gukora ibidafite ubuziranenge?”

Umuyobozi Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko ibyo basabwe na Minisitiri w’Intebe byabahaye umukoro wo gukora ubugenzuzi bwimbitse kandi ko mu mirimo isigaye harimo no gukosora ayo makosa yose.

Ati "Dufite itsinda rikurikirana imirimo umunsi ku munsi, ibyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatubwiye twabyumvise kandi ubu itsinda ryacu ririmo kugenzura ku buryo muri iyo mirimo tuvuga isigaye gukorwa harimo no kureba neza ahatarakozwe neza uko bikwiye."

Abakozi b’ikigo kirimo kubaka uyu muhanda birinze kugira icyo batangaza.

Uyu muhanda wubatswe ku gice kinini kinyura hejuru ya Nyabarongo, waje nk’igisubizo ku baturage bo mu bice by’Akarere ka Gakenke nk’uko abaganiriye na IGIHE babitangaje.

Ubuyobozi bwa RTDA butangaza ko nyuma y’uko iki cyiciro cyuzura, uko ubushobozi buzagenda buboneka hazatekerezwa gushyira kaburimbo muri uyu muhanda.

Aha Minisitiri w'Intebe yerekanaga ibigomba gukosorwa
Ubuziranenge bw'umuhanda Nzove-Gakenke bwakemanzwe na Minisitiri w'Intebe
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasabwe kugenzura ubuziranenge bw'umuhanda wa Nzove-Gakenke
Imirimo yo kubaka umuhanda wa Nzove-Gakenke igeze kuri 95%
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Kayisire Marie Solange (hagati) ari mu itsinda ryari kumwe na Minisitiri w'Intebe mu ruzinduko mu karere ka Gakenke
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV ku mirimo iri gukorwa ku muhanda Nzove-Gakenke
Minisitiri w'Intebe ntiyanyuzwe n'ubuziranenge bw'umuhanda Nzove-Gakenke
Minisitiri w'Intebe yasuye imirimo yo kubaka umuhanda wa Nzove-Gakenke ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel
Minisitiri w'Intebe yavuze ko leta ishyira amafaranga menshi mu bikorwaremezo kugira ngo bigirire akamaro abaturage, ari nayo mpamvu ababikora bagomba kwitwararika

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza