Minisitiri w’Intebe yasabye za gasutamo gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ubucuruzi butemewe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye ibimaze gukorwa mu kubaka ubushobozi bw’abashinzwe gukusanya no gucunga za Gasutamo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, abasaba ko ikoranabuhanga ryakomeza kuba umuti w’ibibazo by’ubucuruzi butemewe burimo n’ubw’ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gicurasi 2018, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yatangije inama ya 23 y’Inteko y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo zo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (WCO-ESA), uhuza ibihugu 24, ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nama irigira hamwe icyakorwa kugira ngo akarere gashobore guteza imbere ubucuruzi, uburyo bwo gukumira no kwirinda ibicuruzwa byaba byinjira mu bihugu bitujuje ubuziranenge cyangwa bitemewe, kubaka ubushobozi bw’abakora kuri za gasutamo n’ibindi.

Dr Ngirente yashimangiye ko za gasutamo zizagira uruhare runini mu gutuma Afurika itera imbere, yunga ubumwe, habaho kwihuza kw’ibihugu bikorane ubucuruzi ndetse igire n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kubaka ubushobozi bw’abashinzwe gukusanya no gucunga za gasutamo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, asaba ko bakomeza kongererwa ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo babashe guhanga n’ibibazo birimo ubucuruzi butemewe.

Yagize ati “Gukomeza kubaha uburyo bugezweho bwo gukora imirimo ya za gasutamo burimo ikoranabuhanga, bikeneye gukomeza. Ibi ni ingenzi mu gihe ibihugu bihangana n’ibibazo bigendanye n’umutekano wambukiranya imipaka, ibicuruzwa bitemewe byinjira mu gihugu nk’ibiyobyabwenge, gucuruza abantu n’ubundi bucuruzi butemewe muri rusange.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo, Kunio Mikuriya, yongeyeho ko muri iki gihe abashinzwe za gasutamo bakwiye gushyiraho ikoranabuhanga ribafasha guhangana n’ubucuruzi bwahinduye isura, busigaye bukorerwa no kuri internet.

Yagize ati “Ubu mu bucuruzi hajemo no gucururiza kuri internet, ni ikibazo kuko mu bihe byahise twarebaga imizigo yo muri kontineri tukabasha kubigenzura. Dukeneye natwe gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura ubwo bucuruzi.”

Imbogamizi zidashingiye ku misoro, magendu no kunoza ubucuruzi abaturage baturiye imipaka bakorana, ni bimwe mu bigikeneye kunozwa.

Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu 44 bya Afurika byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rihuriweho (AfCFTA). Kongerera ubushobozi abashinzwe za gasutamo, gukoresha ikoranabuhanga, bizatuma aya masezerano yubahirizwa neza ku mpande zose.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard, yavuze ko kugira ngo AfCFTA igere ku ntego bisaba ko za gasutamo zikora neza, zikabyiyumvamo kandi zikabishyigikira.

Yagize ati “Kugira ngo isoko rya Afurika rishoboke, ni uko za gasutamo ziba zikora mu rwego rwo hejuru cyane, bumva inyungu dufite nk’akarere ka Afurika mu koroshya ubucuruzi kugira ngo tubuzamure hagati yacu ndetse no hanze ya Afurika.”

Kugeza ubu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hari uburyo bw’imikoranire mu kugenzura ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Harimo guhuza imikoranire ku mipaka ‘One Stop Border Post’, aho mu karere hari izirenga 15 zikora. Ibi byatanze umusaruro kuko igihe ibicuruzwa byamaraga ku mipaka cyagabanutseho 80%.

Hari kandi uburyo bwo kugenzura imizigo binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga buzwi nka ‘Electronic Cargo Tracking System’, guhuza uburyo bwo gusoresha kuri za gasutamo n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye abashinzwe za gasutamo gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ubucuruzi butemewe
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo, Kunio Mikuriya
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Tusabe Richard, yavuze ko kugira ngo AfCFTA igere ku ntego bisaba ko za gasutamo zikora neza
Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali
Afurika y'Epfo yari ihagarariwe muri iyi nama yiga ku mikorere ya za gasutamo
Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu 24 bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza