Minisitiri w’intebe yanenze ababwira urubyiruko ko ubuhinzi ari ubw’abananiwe ishuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yamaganye abatesha agaciro ubuhinzi baca intege urubyiruko, bavuga ko bukorwa n’uwananiwe ishuri.

Yabivuze kuri uyu wa Kane mu kiganiro yahaye urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika rwitabiriye inama nyafurika yiga ku buhinzi (African Green Revolution Forum 2018.).

Dr Ngirente yatanze ikiganiro ari kumwe n’umushoramari ukomeye akaba n’umuyobozi wa sosiyete y’itumanaho Econet, Strive Masiyiwa.

Titilayo Femi Kings, umusore ukora ubuhinzi muri Nigeria yavuze ko impamvu urubyiruko rutitabira ubuhinzi ari uko rucibwa intege guhera mu mashuri, rugakura ruzi ko abakora ubuhinzi ari abananiwe kwiga cyangwa babuze ikindi bakora.

Yagize ati “ Turi guhamagarira urubyiruko kuza mu buhinzi ariko igitabo nigiyemo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, kivuga ko ubuhinzi ari umwanda. Umwarimu wanjye wo mu mashuri yisumbuye yavugaga ko ubuhinzi ari igihano. Imyumvire yapfuye mu ntangiriro.”

Yakomeje ati “ Ko umupira w’amaguru udafatwa gutyo? Dukwiye gufata ingamba ko nta shuri ryongera guhanisha umwana gukata ibyatsi kuko gukata ibyatsi ni intangiriro y’ubuhinzi. Imyumvire igomba guhinduka ku buryo ubuhinzi urubyiruko rubwiyumvamo.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze kontawe ukwiye kwangisha urubyiruko ubuhinzi.

Yavuze ko ari akazi ka buri wese kugira ngo bihinduke kuko ari imyumvire imaze igihe ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “ Hari abandi bavuga ko iyo utsinzwe mu ishuri usubira mu cyaro, bivuze kujya kuba umuhinzi. Iyo ni imyumvire ipfuye dukwiriye guhindura, tukabwira abaturage ko ubuhinzi ari umurimo nk’indi.”

Ngirente yavuze ko mu myaka 15 ishize no mu Rwanda hari imyumvire imeze ityo, aho umuntu wageze muri Kaminuza atashoboraga kujya gukora ubuhinzi.

Yavuze ko byatwaye igihe kugira ngo bihinduke ku buryo ubu hari urubyiruko rwarangije muri Kaminuza rukora ubuhinzi.

Yagize ati “ Buri wese yabaga ashaka akazi muri Leta cyangwa mu bikorera, ntabwo ubuhinzi babutekerezaga ariko ubu iyo ndebye abantu bari gukora ubuhinzi uzasangamo abize ubwenjeniyeri, abize ubukungu ariko bashaka gukora ubuhinzi. Bitwereka ko urubyiruko rwacu ruri guhindura imyumvire.”

Strive Masiyiwa yavuze ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi by’umwihariko ruhanga udushya.

Yavuze ko biteye isoni kuba abantu bagikoresha isuka yavumbuwe mu myaka isaga 300 ishize kandi buri mwaka hari urubyiruko rusohoka muri Kaminuza.

Yagize ati “ Rwiyemezamirimo ni umuntu utemera ibyo abona ko ari ibintu bisanzwe. Nta giteye isoni nko kubona ababyeyi bacu bahingisha amasuka kandi twitwa ngo dufite impamyabumenyi".

"Ntabwo ushobora kuvuga ngo ufite dipolome wakuye muri Kaminuza y’ubuhinzi udashobora kubona icyasimbura isuka kandi bishoboka ko tuyisimbuza indi tukabona umusaruro mwinshi.”

Masiyiwa yavuze ko kuba Afurika ariyo ifite umubare mwinshi w’urubyiruko ku isi ari amahirwe yo gutera imbere by’umwihariko mu buhinzi.

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rugize 60% by’abatuye Afurika yose.Biteganyijwe ko mu mwaka 2050, urubyiruko muri Afurika ruzaba ari miliyoni 350.

Nko mu Rwanda, abakora ubuhinzi bari ku mpuzandengo y’imyaka 55.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente asanga ubuhinzi budakwiye gufatwa nk'umwuga w'abatarize
Mu kiganiro Dr Ngirente yari kumwe na Strive Masiyiwa (hagati) akomoka muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza