Minisitiri w’Intebe yahagaritse by’agateganyo abayobozi muri RAB barimo Dr Gahakwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edourad Ngirente yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abandi bakozi b’icyo kigo batatu.

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ange Soubirous Tambineza yemereye IGIHE ko Dr Gahakwa n’abandi bakozi batatu bahagaritswe kuri uyu wa Gatatu, gusa avuga ko nta yandi makuru arenzeho afite. Yagize ati “Nibyo, bahagaritswe uyu munsi.”

Mu bakozi bandi bahagaritswe harimo Ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira, Innocent Nzeyimana, Ushinzwe ishami ryo guhuza inzego Violet Nyirasangwa n’ushinzwe Imari, Bimenya Théogène.

Mu kwezi gushize ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ngo bwisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, icyo gihe abadepite bagaragaje kutanyurwa ahanini bishingiye ku kuba Dr Gahakwa atari yitabye Komisiyo.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko kutitaba kwa Gahakwa ari ugusuzugura ubuyobozi bwa RAB n’izindi nzego kuko yari yabimenyeshejwe.

Icyo gihe Cyubahiro yabwiye abadepite ko urwego akorera ruzamufatira ibihano nibasanga yasuzuguye.

Yagize ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye. Igihe rero bigenze bityo ubwo nanjye nzabwira inzego dukorana kugira ngo dufatire abantu ibyemezo abayobozi basuzugura, basuzugura n’izindi nzego zirenze ikigo umuntu akoramo.”

Icyakora Dr Gahakwa nyuma yaje gutangaza ko impamvu atitabye PAC yari arwaye kandi ngo yari yabimenyesheje Umunyamabanga we.

Mu bibazo PAC yasabiraga ibisobanuro harimo nko kuba bimwe mu bikorwa RAB ishinzwe gutunganya itabikora uko bikwiye birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza