Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ihuza Afurika na Turikiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ari mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya, mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ihuza Turikiya na Afurika iri kuba ku nshuro ya kabiri.

Iyi nama y’iminsi ibiri izabera mu nyubako ya İstanbul Lütfi Kırdar ICEC. Minisitiri w’Intebe ayihagarariyemo Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yigira hamwe uburyo bw’imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’umugabane wa Afurika na Turikiya, kimwe mu bihugu byateye imbere mu rwego rw’inganda ku mugabane w’u Burayi.

Turikiya imaze imyaka 15 ishyizeho uburyo bw’imikoranire hagati yayo n’ibihugu bya Afurika. Abashoramari b’Abanya-Turikiya bagaragara kuri uyu mugabane ari benshi.

Ubucuruzi hagati ya Afurika na Turikiya bwikubye hafi gatatu kuva mu 2003 bugera kuri miliyari 18.9 z’amadolari mu 2017 aho ibyoherezwa kuri uyu mugabane byagize agaciro ka miliyari 11.6 z’amadolari naho ibyo Turikiya iwuvanamo bigira agaciro ka miliyari 7.1 z’amadolari ya Amerika.

Mu 2017, ibihugu 45 bya Afurika byasinyanye amasezerano mu by’ubucuruzi na Turikiya mu gihe byari 23 mu 2003.

Ikindi kandi ibihugu 20 by’uyu mugabane ni byo bimaze gusinyana amasezerano yo gufashanya mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aramukanya na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri yayo
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye inama ihuza Afurika na Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza