Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’abarimo Boris wayoboye Serbia ku gushyira mu bikorwa SDGs

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Boris Tadic wabaye Perezida wa Serbia n’itsinda riyobowe na Perezida w’umuryango Observer Research Foundation, Dr Samir Saran, ku ngingo zitandukanye zirimo ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Aba bayobozi Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye kuri uyu wa 5 Nyakanga, bari bitabiriye Kigali Global Dialogue, inama yateguwe n’umuryango Observer Research Foundation wo mu Buhinde, yabaye tariki ya 3-5 uku kwezi.

Mu biganiro Dr. Ngirente yagiranye na Boris Tadic wayoboye Serbia hagati ya 2004 -2012, byibanze ku mahirwe ahari mu gushyira mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Uruzinduko rwa Boris mu Rwanda, uyoboye ihuriro ry’ababaye ba Perezida na ba Minisitiri b’intebe b’ibihugu (World Leadership Alliance-Club de Madrid), rugamije kureba uko imishinga ihuriweho yaryo yo guteza imbere abaturage ihuzwa n’intego z’iterambere rirambye.

Ibiganiro Minisitiri w’Intebe yagiranye n’itsinda riyobowe, Dr. Samir Saran, byibanze kuri zimwe mu ngingo zaganiriweho mu nama ya Kigali Global Dialogue Forum, zirimo ibibazo bibangamira iterambere n’ubukungu.

Iri tsinda kandi baganiriye kuri gahunda yo kunoza imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango wabo, Observer Research Foundation (ORF).

Dr Samir Saran yagaragaje ko umuryango ayobora wamaze kugenera ingengo y’imari izifashishwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Kigali Global Dialogue Forum zizaba mu myaka itatu iri imbere, 2019, 2020 na 2021.

Izo nama yasobanuye ko zizakomeza gutegurwa ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Rwanda barimo Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau-RCB).

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n’ibindi.

Boris agiye mu biro bya Minisitiri w'Intebe
Boris wabaye Perezida wa Serbia
Boris na Dr Ngirente ubwo bari bamaze kuganira
Dr Ngirente yakiriye n'itsinda riyobowe na Dr Samir
Ibiganiro bya Boris na Dr Ngirente byabaye kuri uyu wa Gatanu
Iri tsinda ryitabiriye inama i Kigali
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira n'abashyitsi
Ubwo Boris n'itsinda ayoboye baganiraga na Dr Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza