Minisitiri w’Intebe wa Swaziland yakuye amasomo abiri mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Kanama 2017 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Swaziland, Barnabas Sibusiso Dlamini, ukubutse i Kigali mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame, yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 23 ishize, ahishura ko ikinyabupfura cy’abanyarwanda n’isuku, ari amasomo y’ingenzi amahanga akwiye kuza kwigira ku rw’imisozi igihumbi.

Sibusiso wageze mu gihugu cye anyuze ku mupaka wa Ngwenya, yahise atumizaho umwungirije Paul Dlamini, abaminisitiri ndetse n’abayobozi bakuru muri Guverinoma, abaratira ikinyabupfura, iterambere n’isuku birangwa mu Rwanda ndetse ategeka bamwe kuza kuvoma aya masomo.

Yavuze ko mu gihe cyose yakandagiye mu Rwanda yasanganiwe n’iterambere ridasanzwe by’umwihariko mu bikorwa remezo n’ibindi bishingiye ku nzira y’ubumwe abanyarwanda bahisemo ikababera umusemburo wo gutera imbere vuba.

Yagarutse ku muhango w’irahira nyir’izina, avuga ko ubwinshi bw’abanyarwanda bawitabiriye n’imyitwarire bagaragaje kuri Stade Amahoro bidashimangira gusa intsinzi Kagame yakuye mu matora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama, ahubwo binashimangira uburyo abaturage bamwiyumvamo kandi baterwa ishema no kuba ari umuyobozi wabo.

Amahoro, ituze byaranze ibihumbi bigera muri 30 byakoraniye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 18 Kanama, byatumye Minisitiri w’Intebe, Sibusiso, asaba abaturage ba Swaziland kubyigana bakajya bubaha umwami n’abandi bayobozi ntusange bagendagenda cyangwa biganirira igihe arimo kubagezaho ijambo.

Yagize ati “Nta n’umwe wavugaga, nta n’umwe wigeze asabwa kugira uko yitwara mu gihe Kagame yari ahageze, igihe abaturage basekaga ni igihe yabaga ababwiye ikintu gisekeje.”

Inkuru dukesha Sunday Observer, ikomejeza ivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Swaziland yasabye ko iyo myitwarira iranga n’abaturage b’ibihugu cye imbere y’umwami Muswati III. Ati “Nta kugendagenda bikwiye kubaho mu gihe Umwami ageze ahabera igikorwa.”

Isuku ya Kigali yatanzweho umukoro

Minisitiri w’Intebe, Sibusiso, yagarutse ku isuku irangwa mu mujyi wa Kigali ahishura ko ikomoka ku cyemezo cyo guca amashashi. Yemeje ko hazoherezwa itsinda rikaza kwigira ku Rwanda uburyo isuku ikorwa.

Yagize ati “Nagenze mu mijyi myinshi ku Isi ariko sindabona umujyi usukuye nka Kigali. Tugomba kubigiraho, dukeneye kubatumaho bakaza kutwigisha ibijyanye n’isuku.”

Yakomeje avuga ko hagomba koherezwa itsinda i Kigali rikaza kwigira ku Rwanda uko baca amashashi n’uko bakora isuku.

Umwaka ushize Minisitiri w’ubukerarugendo n’ibidukikije muri Swaziland yafashe umwanzuro wo guca amashashi ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko barabirwanya. Minisitiri w’Intebe Sibusiso yavuze ko abagize inteko ishinga amategeko n’ikigo gishinzwe ibidukikije nabo bakeneye koherezwa i Kigali bakareba umusaruro uva mu guca amashashi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza