00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2021.

Mu masaha y’igitondo, nibwo Abiy yavuye mu Rwanda aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Akigera mu Rwanda, Abiy yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi n’izindi ngingo zireba akarere muri rusange.

Perezida Kagame kandi ku mugoroba wo ku Cyumweru yanamwakiriye ku meza, barasangira.

Abiy Ahmed asuye u Rwanda mu gihe mu gihugu cye hari ibibazo by’umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray. Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Muri iki gihe kandi Ethiopia ihanganye na Misiri na Sudan kubera urugomero rw’amashanyarazi rwayo rwubatse ku ruzi rwa Nil, ibindi bihugu bikaba biyishinja ko ikoresha urwo ruzi mu buryo budakwiriye.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia ubwo yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi
Abiy yari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .