00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique , Filimin Ngrebada, yashimiye Abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano.

Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Gicurasi 2021, Filimin Ngrebada yashyikirije aba bapolisi b’u Rwanda certificats z’ishimwe. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro.

Aba bapolisi 140 bafite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Centrafrique, barimo na Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro.

Umuhango wo kubashyikiriza izi certificats wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe biherereye mu Murwa Mukuru Bangui.

Minisitiri w’intebe Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda muri Mutarama 2020.

Yagize ati "Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

Mu izina rya Perezida wa Centrafrique no mu izina ry’abaturage b’iki gihugu, Minisitiri w’intebe yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n’iterambere mu gihugu cye.

Yagarutse ku ruhare rw’Abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by’amatora aherutse kuba muri iki gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze Abapolisi b’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano muri iki gihugu byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

Minisitiri w’intebe yifurije ibihe byiza Abapolisi b’u Rwanda no kuzakomeza umurava bagira igihe cyose bazaba barasubiye mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri Centrafrique, CSP Valens Muhabwa yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi bamurinda.

Yagize ati "Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n’imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi certificats zisobanuye byinshi kuri twe nk’itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n’abaturage b’iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.”

CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza mu baturage ba Centrafrique.

Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Filimin Ngrebada yashimiye Abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kumurinda
Uyu muhango wo gushimira Abapolisi b'u Rwanda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui

Amafoto: Polisi y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .