Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ubushishozi mu kwemerera kaminuza zigenga gutangira ibikorwa byazo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Kamena 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yasabye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ko kugira ngo hagerwe ku ireme ry’uburezi ryifuzwa muri za Kaminuza, hagomba kubaho ubushishozi mu kugena ibisabwa kugira ngo Kaminuza zigenga zemererwe gutangira ibikorwa byazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ihuza Inama nkuru y’Amashuri Makuru na za Kamininuza mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA).

Iyi nama iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abasaga 100 barimo abafite za kaminuza, abayobozi bakuru ba za Kaminuza, abarimu n’impuguke mu bijyanye n’uburezi baturutse mu bihugu bitanu mu bigize, EAC.

Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 10, aho abayitabiriye bari kurebera hamwe icyateza imbere uburezi mu mashuri Makuru na Kaminuza zo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye abayitabiriye ko Isi iri kugenda ihinduka kandi ku muvuduko wihuse mu bijyanye n’ikoranabuhanga ari nayo mpamvu uburezi butangwa muri za kaminuza bugomba guhinduka.

Yagize ati “Nishimiye ko insanganyamatsiko y’iyi nama ijyanye n’ibihe by’ikoranabuhanga Isi igezemo, ahari kuza ibintu bishya bikoresha ubwenge karemano nk’ama robot n’ibindi. Ibi bigomba kujyana no guha abaturage bacu ubushobozi buzabafasha kujyana n’umuvuduko iri koranabuhanga ririho kandi ibyo bizakorwa na za kaminuza.”

Yasabye abigisha mu mashuri yisumbuye gutanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru kugira ngo abarangiza ayisumbuye bajyane ubumenyi n’ubushobozi muri za kaminuza.

Mu 2017, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ifatanyije n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, bakoze ubugenzuzi hagamijwe kureba ireme ry’ibyigishwa muri kaminuza zo mu Rwanda.

Iri genzura ryarangiye Mineduc ifashe icyemezo cyo gufunga burundu kaminuza ebyiri zirimo iya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA), Rusizi International University na STES (Singhad ), ndetse hari n’amashami yo mu zindi kaminuza zigenga yagiye ahagarikwa bitewe izi kaminuza zitari zijuje ibisabwa kugira ngo zibe ziyigisha.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye Inama Nkuru ya za Kaminuza muri EAC, gushyiraho amabwiriza ngenderwaho asobanutse kugira ngo kaminuza zigenga zijye zemererwa gukora zujuje ibisabwa mu rwego rwo kugira ngo n’ireme ry’ibyo zitanga ribe riri ku rwego rwifuzwa.

Ati “Inama Nkuru ya Kaminuza muri Afurika igomba gushyiraho ibisabwa kugira ngo kaminuza zigenga zijye zibyuzuza mbere yo gutangira, nta kaminuza ikwiye kwemererwa gukora itujuje ibisabwa. Kugira ngo bisobanuke, kwemerera kaminuza gutanga ubumenyi kandi itujuje ibisabwa bisubiza inyuma ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri yacu.”

Yasabye kandi za kaminuza gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha amasomo ari ku rwego mpuzamahanga no kwimakaza umuco w’ubushakashatsi.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Bazivamo Christophe yashimiye uruhare n’imbaraga IUCEA ishyira mu bufatanye no koroherezanya mu gukora ubushakashatsi.

Yakomeje avuga ko ibihugu bya EAC byashyizeho ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage kandi amashuri Makuru na za Kaminuza bakomeje kubigiramo uruhare rukomeye.

Umuyobozi Wungirije wa IUCEA, Prof Joy Kwesiga, yavuze ko isi iri ku muvuduko w’iterambere mu ikoranabuhanga kandi amashuri Makuru na Kaminuza muri Afurika nayo akomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga.

Iyi nama nkuru ya za kaminuza muri Afurika y’Uburasirazuba, IUCEA, yashinzwe mu 1922, na Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda ku ntego yo kuzamura ubumenyi n’ubuhanga bw’abana b’Abanyafurika. Mu 2009 nibwo yemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba nk’izajya ihuriza hamwe za kaminuza zo mu karere.

Abayobozi bakuru ba za kaminuza muri Afurika y'Uburasirazuba bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya 10
Bungurana ibitekerezo nyuma y'inama
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’Inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yasabye ko kwemerera kaminuza zigenga ngo zitangire ibikorwa byazo hakwiye kubanza kugenzura niba zujuje ibisabwa
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko IUCEA ikomeje gufasha ibihugu mu guteza imbere ubumenyi n'imibare by'umwihariko mu bakiri bato abahungu n'abakobwa
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr. Emmanuel Muvunuyi nawe ari mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente afata ifoto y'urwibutso n'abitabiriye iyi nama nyuma yo kuyifungura ku mugaragaro

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza