Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa IFAD ku Isi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nzeri 2018 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Gilbert Houngbo.

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku kunoza imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iki kigega.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 8 Nzeri 2018, nyuma y’isozwa ry’Inama Nyafurika yiga ku buhinzi imaze iminsi iteraniye mu Rwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine mu gihe ku ruhande rwa IFAD hari n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru , Stefania Linoci ndetse n’Umuyobozi wa IFAD mu Rwanda, Francesco Rispoli.

Kuva mu 1981, IFAD ifasha Leta y’u Rwanda binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi mu bice by’icyaro irimo kuhira no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umukamo.

Umuyobozi Mukuru wa IFAD ku Isi, Gilbert Houngbo, yabwiye itangazamakuru ko yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi.

Yavuze ko baganiriye ku mushinga IFAD yatangije mu Rwanda wo gufasha mu kugabanya ibyangirika byamaze gusarurwa binyuze mu gutanga ibikoresho by’ubuhunikiro bw’imyaka irimo ibirayi n’ibigori.

Houngbo yavuze kandi ko hagati ya 2016 na 2018, IFAD yakoresheje angana na miliyoni 44.4 z’amadorali ariko irateganya kongera aya mafaranga kuko u Rwanda aricyo ghihugu basanze gikoresha neza iyo nkunga mu bihugu umunani byose bakorana nabyo.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi mu 2016/2018 twakoresheje miliyoni 44.4 z’amadorali ubu rero turateganya ko mu 2019/2021, azagera kuri 53.53 z’amadorali.”

“Uko kwiyongera kw’amafaranga dukoresha guturuka ku kuba u Rwanda aricyo gihugu kiyakoresha neza. Ntabwo ari muri Afurika gusa ahubwo no ku Isi hose.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko bari gutegura umushinga wo kuhira imyaka witezweho gukemura ibibazo by’izuba ryinshi ryangiza imyaka mu bice byegeranye n’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Yakomeje avuga ko hari n’indi mishinga IFAD izafashamo Leta y’u Rwanda harimo n’uwo kurwanya imirire mibi muri Kirehe.

Ati “Ni umushinga ujyanye n’ubworozi bw’amatungo magufi mu nyigo twakoze twabonye ko bwihutisha ibijyanye no gushyira imirire myiza mu giturage ariko na none bukazana amafaranga ku buryo bwihuse.”

Iyi mishinga yose IFAD imaze gutera inkunga ibarirwa muri 14 ifite agaciro ka miliyoni 334.9 z’amadorali ya Amerika.

Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko igihugu aricyo gihitamo aho aya mafaranga ashyirwa n’uburyo akoreshwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza