00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mu Nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Taufila Nyamadzabo baganira ku ngingo zirimo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’uko u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

Dr Nyamadzabo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi yaganiriye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, uw’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine n’abandi.

Ibiganiro bye n’aba bayobozi byagarutse ku kurebera hamwe ingaruka icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’amafaranga Banki y’Isi iguriza u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, ibikorwaremezo, ingufu, itumanaho n’ibindi.

Muri rusange Banki y’Isi isanzwe itera inkunga inzego zitandukanye mu bikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi n’iterambere ry’ubumenyingiro, imibereho myiza, ubucuruzi, imiturire ndetse n’iterambere ry’imijyi.

Dr Nyamadzabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagize ati “Twaganiriye ibintu byinshi, icya mbere n’icyorezo cya Covid-19 n’uburyo cyagize ingaruka ku bukungu bwacu mu bijyanye no kugabanuka ku buryo ubukungu bwazamukaga, ikindi ni ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye u Rwanda ruba rwaherewe inguzanyo na Banki y’Isi.”

Yakomeje ati “U Rwanda rukoresha neza inguzanyo n’inkunga ruhabwa na Banki y’Isi. Mperuka hano mu 2014 ariko impinduka ziragaragara iyo urebye ibikorwaremezo, imihanda n’ibindi. Ibi ni byo tuba twiteze ku Banyarwanda bose.”

U Rwanda rushimirwa na Banki y’Isi nk’igihugu cyihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ruba rwatanze igahabwa inguzanyo ndetse nk’umwaka ushize amafaranga u Rwanda rwari rugenewe rwarayakoresheje arashira ku buryo rwahawe n’andi agera kuri miliyoni $500.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko by’umwihariko mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, Banki y’Isi yafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kuzahura ibikorwa byashegeshwe n’iki cyorezo.

Ati “Wari n’umwanya wo gusuzuma ibikorwa dukorana na Banki y’Isi birimo ibikorwaremezo, ariko muri Covid-19, yaduhaye inkunga idasanzwe yo kudufasha mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane amafaranga yo kugura inkingo cyangwa se n’ibindi bikorwa bijyanye no guhangana na Covid-19.”

Yakomeje agira ati “Banadufasha muri gahunda zo gufasha ibyiciro bikiri mu bukene, kugira ngo abantu bagende bazamuka bava mu byiciro byo hasi bajya mubyo hejuru ariko bari no mu buhinzi ndetse ubu twongeyeho ikoranabuhanga kugira ngo turyihutishe cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

Imwe mu mishinga iyi banki yafashije u Rwanda harimo inguzanyo ya miliyoni 200$ yayihaye mu 2019 yo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, ibikorwaremezo no kongera ubushobozi bwa mwarimu azishyurwa mu myaka 38, ariko rugasonerwa imyaka itandatu rukishyura inyungu ya 0.75%.

Undi n’uwo yatanzemo miliyoni 225$ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, aho igice cya mbere cy’aya mafaranga rwayakiriye mu 2017 nayo azishyurwa mu myaka 38 rugasonerwa imyaka itandatu rwishyura inyungu ya 0.75%.

Hari kandi n’umushinga wo guteza imbere ubumenyi [Priority Skills for Growth] yatanzemo miliyoni 270$, uwo kubaka amacumbi aciriritse [Rwanda Housing Finance Project] yatanzemo miliyoni 150$, ndetse n’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu [Rwanda Urban Development Project-RUDP) iyi banki yahayemo u Rwanda miliyoni 150$.

Banki y’Isi kandi yatanze inguzanyo mu mushinga wa VUP [Vision 2020 Umurenge Program] watangiye mu 2008 ugamije gufasha abatishoboye.

Muri iki gihe cya Covid-19 kandi yagiye igenera u Rwanda izindi nguzanyo zitandukanye zizarufasha guhangana n’ingaruka zayo, aho yaruhaye miliyoni 30$ yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya Covid-19, irwemerera inguzanyo ya miliyoni 157.5$ yo kuzahura u bukungu, ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi yagiye irufasha.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Taufila Nyamadzabo baganira ku kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19
Ibiganiro byahuje Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard na Dr Taufila Nyamadzabo byanitabiriwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel
Nyuma y'ibiganiro by'aba bombi ndetse n'abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .