Minisitiri w’Intebe arasobanurira inteko uko ikibazo cy’amazi gihagaze mu gihugu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Kanama 2016 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kuzaba yagejeje amazi meza ku baturage bose ku rugero rwa 100% mu mwaka 2020; uyu muhigo naho igihugu kigeze kiwuhigura birasobanurwa na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri ubwo aza kuba ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Minisiteri y’ibikorwa Remezo iherutse gutangariza Abadepite ko mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bafite amazi meza bazava kuri kuri 84.7 nk’uko byagaragajwe mu mwaka wa 2015, bakagera kuri 90%.

Ibi ngo bizaturuka mu mbaraga zizashyirwa mu gusukura amazi mu ngengo y’imari ya 2016/2017, aho gusukura amazi bizagera kuri 93%.

Ni mu gihe kandi kuri metero kibe ibihumbi 135 ziboneka mu Rwanda ku munsi haziyongeraho izindi ibihumbi 25, zikazafasha guhigura umuhigo wa Leta, ndetse hatangwa icyizere ko mu 2019 ingo zose z’Abanyarwanda zizaba zifite amazi meza.

Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta ubwo yari mu munsi mpuzamahanga wahariwe amazi muri Werurwe uyu mwaka, yatangaje ko hakiri ikibazo cyo gucunga neza amazi igihugu kibona, kuko hari acika abantu yakabaye akoreshwa, binatuma ubu umuntu akoresha metero kibe 670 ku mwaka kandi yakabaye akoresha nibura izigera ku 1000.

Ibi byiyongeraho no kuba imiyoboro y’amazi yaramaze gusaza, ndetse ngo mu Mujyi wa Kigali imyinshi yashyizweho ugituwe n’abantu babarirwa mu bihumbi 300, mu gihe ubu utuwe n’abasaga miliyoni.

MINIRENA kandi ivuga ko hari imishinga yo kugeza amazi meza ku batuye uturere twa Rwamagana, Nyagatare, Kayonza na Nyanza mu mwaka wa 2017.

Kugeza ubu amazi meza aboneka mu Rwanda ku munsi angana na metero kibe ibihumbi 135, Umujyi wa Kigali wonyine wihariye angana na metero kibe ibihumbi 90, bivuze ko abayafite bangana na 82% ndetse intego ikaba ari uko mu ntangiroro z’umwaka utaha bagomba kuba babaye 100%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza