00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Uzziel Ndagijimana yahaswe ibibazo ku bihombo mu mushinga wa ’Vision City’

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ku bibazo byugarije Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB birimo n’umushingwa wo kubaka inzu zigezweho uzwi nka Vision City wagombaga gutwara miliyari 77Frw ariko ugatwara izisaga 115 Frw.

Ibi bibaye nyuma y’ubugenzuzi n’ubusesenguzi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, ku bibazo byagararagajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019 byugarije RSSB, birimo ibaruramari ritanoze, ishoramari ritunguka, amadeni ibigega biberanyemo n’ibindi.

Kuwa 6 Nyakanga 2021, Minisitiri Ndagijimana yagaragarije Abadepite ibyakozwe mu gukemura ibyo bibazo byagaragaraga muri RSSB ndetse na gahunda ihari yo kwimakaza imikorere myiza.

Yavuze ko ikibazo cy’ibaruramari ritanoze kandi ritavangura neza umutungo w’ibigega bine bigenzurwa na RSSB, birimo Ikigega cya RAMA, Ubwisungane mu Kwivuza, amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’ikigega cyo kugoboka abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara (Maternity Leave) cyamaze gukemuka.

Yagize ati “Icyo kibazo cyatangiye igihe cy’ihuzwa ry’Isanduku ya Leta n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi ba Leta RAMA mu 2011 bigahurizwa mu kigo kimwe cya RSSB, nyamara ayo mashami yombi agafashwa n’ikoranabuhanga rimwe ndetse n’ishami rimwe rishinzwe imari. Ibi niko byakomeje ubwo RSSB bayongereraga ibindi bibiri.”

“Banyakubwaha badepite ndagira ngo mbamenyeshe ko icyo kibazo cyakemutse guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020.”

Mu bibazo byagarutsweho harimo amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko nta rutonde rw’abagombaga kuyahabwa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ayo mafaranga angana na miliyari 1.2 Frw yabaye ashyizwe kuri konti inyuzwaho amafaranga y’abahabwa pansiyo mu gihe hagitegerejwe amakuru y’abagomba kuzayahabwa.

Yagaragaje ko kandi hari Umushinga mugari w’ikoranabuhanga wo kwinjiza ibikorwa bya RSSB byose mu ikoranabuhanga, witezweho gukemura ibibazo byagaragaraga bijyane n’ubwishyu kubera ibura ry’ inyemezabwishyu mu bwisungane mu kwivuza.

Umushinga wa Vision city wateje impaka

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikijyanye n’uko RSSB yashoye amafaranga mu mushinga wo kubaka inzu igamije kuzigurisha wa Vision City, gusa ingengo y’imari yari yateganyijwe iza kurenga cyane bitewe no kuvugurura inyigo no gushyiramo ibindi bikorwa bitari byarashyizwe mu nyigo ya mbere, byatumye inzu zihenda cyane.

Mu kubaka hakoreshejwe asaga miliyari 115 Frw mu gihe hari hateganyijwe ko umushinga uzatwara miliyari 77 Frw.

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’Abadepite banyuranye ku gihombo cyatejwe n’uyu mushinga, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko biteguye kugaruza ayahombejwe binyuze mu ishoramari ryawo rigikomeje.

Yakomeje ati “Ibizakurikiraho biri kunozwa neza kandi hari icyizere ko bizabyazwa inyungu ku buryo igihombo cyatejwe mbere kizagaruzwa, turi gutegura gukorana n’abashoramari babizobereyemo kandi twifuza ko hazajya hubakwa inzu twamaze kubona abaguzi aho kugira ngo inzu zizajye zimara imyaka ibiri zitegereje umuguzi.”

Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 yagaragaje ko inzu zimaze kugurishwa zingana na 40% kandi ku giciro gito ku buryo bishobora kuzakururira Leta igihombo gusa Minisitiri yagaragaje ko kugeza ubu izimaze kugurishwa zingana na 96%.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’inguzanyo zahawe abakozi ba RSSB ariko batakibarizwa muri iki kigo, zigera kuri miliyoni 139 Frw , Minisitiri yavuze ko hasigaye kugaruzwa miliyoni 72.9 frw kandi ko hafashwe n’ingamba zo gutanga amakuru ku kigo gishinzwe gukusanya amakuru ku bafite imyenda ku buryo badashobora guhabwa inguzanyo batarabanza kwishyura no guhagarika gutanga inguzanyo ku mishahara.

Yavuze ko nka Minecofin mu rwego rwo kunoza imikorere ya RSSB hari ivugurura rigamije kongera ubushobozi no kunoza ishoramari ryayo, kuvugurura itegeko rigenga RSSB no kuvugurura inama y’ubuyobozi kandi ko hari gutegurwa imbonerahamwe nshya y’imirimo, imishahara, amategeko n’amabwiriza ngengamikorere mashya.

Yavuze ko kandi ku bibazo bijyanye n’ishoramari byakunze kugarara muri RSSB, hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye ryunganira irya RSSB rishinzwe ishoramari mu mishinga kugira ngo habeho kunonosora imishinga igiye gushorwamo imari.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko ibibazo byari muri RSSB ibyinshi byamaze kuvugutirwa umuti yemeza ko n'ibigihari biri mu nzira zo gukemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .