Minisitiri Uwihanganye yagarutse ku ruhare rw’umutekano mu bwikorezi bw’indege

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko umutekano ari inkingi ikomeye ifasha igihugu guteza imbere ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, kibaye ku nshuro ya kane n’iya mbere mu Rwanda.

Cyitabiriwe n’abahagarariye ibigo by’indege ku rwego rw’Isi, abakora ibijyanye no gucunga ibibuga by’indege, abashinzwe kugenzura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Barigira hamwe uko habungabungwa umutekano mu gutwara abantu n’ibintu kuva indege ikiri ku butaka.

Uwihanganye yasobanuye ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege rw’u Rwanda, rurimo kompanyi y’u Rwanda, RwandAir n’izindi zo ku rwego rw’isi zikoresha ikirere cy’u Rwanda.

Hari kandi abashinzwe gukata amatike, abakira abakiliya n’abacunga umutekano mu kibuga bahora basabwa gutanga serivisi ziri ku rwego ruhanitse kandi bakabikora.

Uwihanganye yavuze ko igikenewe cyane kugira ngo urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere rutere imbere, ari umutekano.

Ati “Igikomeye cyane kugira ngo uteze imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ni umutekano ni ikintu gikomeye cyane giha n’amanota igihugu kandi u Rwanda ruhagaze neza ariko turifuza kuzamuka”.

U Rwanda ruza mu bihugu bihagaze neza mu bijyanye n’umutekano mu byo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, aho mu Ukuboza 2017 rwari rugeze ku gipimo cya 73.74%, ruvuye kuri 44.29% muri 2012.

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’iyi nama, Max Cosney, yavuze ko muri iki cyumweru bararebera hamwe uko umuntu yahabwa umutekano n’ibye igihe yinjiye mu kibuga cy’indege kugeza ageze mu ndege.

Max yavuze ko bahisemo kuyikorera mu Rwanda kuko ari igihugu kiri guteza imbere ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndenge.

Iki cyumweru cyateguwe na AviAssist Foundation ku bufatanye n’u Rwanda gisanze rwariyemeje gufungura ikirere cyarwo 100% ku ndege zose zifuza kugikoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko umutekano ari ingenzi mu bwikorezi bwo mu kirere
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya Ground Handling Internation, Max Cosney avuga ko u Rwanda ari igihugu kirimo gutera imbere mu bijyanye n'ubwikorezi bw'indege
Abakorera ibigo bikomeye mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere bateraniye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza