Minisitiri Uwacu yasabye urubyiruko kutirara ngo basinde amahoro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yasabye urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya Jenoside kudasinda amahoro n’umutekano u Rwanda rufite uyu munsi ngo bumve ko byapfuye kwizana.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gicurasi 2018, ubwo yifatanyaga n’abiga, abize n’abarokokeye mu Iseminari Nto ya Ndera kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo Seminari hiciwe Abatutsi basaga 400 bari bahahungiye, nyuma y’uko Interahamwe zirashe abayobozi b’iyo seminari bari banze ko zinjira.

Minisitiri Uwacu yavuze ko amateka ya Jenoside agoye kuyiyumvisha by’umwihariko urubyiruko rutayabayemo.

Yagize ati “Jenoside ntabwo ari ikintu umuntu ashobora kumva. Uretse n’abana bavutse nyuma yayo n’abayibayemo nta we ushobora gusobanura ko umuntu muzima ufite ubwenge wavutse akarerwa akamenya n’Imana yakora nk’ibyo bakoze […] tugomba kubyibuka kugira ngo bitazibagirana ariko tugomba no kubyibuka kugira ngo dukire bya bikomere.”

Uwacu yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe yo gutabarwa n’abana barwo banze kurebera ibyakorwaga ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Yasabye abakiri bato kudakerensa ayo mateka, ngo basinde amahoro n’umutekano bafite ubu.

Ati “Uru Rwanda aho rwavuye murahumva , aho tugeze nk’igihugu ni heza ariko habaye ibitambo , hari ikiguzi kiremereye gitumye uyu munsi tugeze aha. Mwavutse igihe cyiza, igihe cy’amahoro ariko ntitwasinda ayo mahoro , ntitwasinda umutekano ngo twirengagize ko tutabiharaniye, tutabisigasiye byaduca mu myanya y’intoki.”

Padiri Mukuru wa Seminari Nto ya Ndera, Jean Bosco Ntagungira yavuze ko abana biga kuri icyo kigo kuri ubu bose bavutse nyuma ya Jenoside.

Yavuze ko ibyo bibaha umukoro wo kubasobanurira aho igihugu cyavuye kugira ngo bamenye uko birinda icyakongera kubacamo ibice.

Yagize ati “Abana ni ngombwa ko tubabwira amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo kuko yaje abantu batarora neza aho bizatugeza. Tugomba kubabwira ko kugira ngo dukumire Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu banyarwanda ni ngombwa kubasobanurira kugira ngo aho ikibi cyaturuka hose bakirinde. Ni ukubaha urukingo rw’icyabacamo igikuba.”

Muri iyi Seminari bashima cyane ubutwari bwa Padiri Ananiya Rugasira na Musenyeri Havugimana Andereya batahigwaga ariko bakemera kuraswa banze gutanga Abatutsi bari babahungiyeho.

Padiri Rugasira we yahise yitaba Imana naho Havugimana arakomereka cyane.

Seminari Nto ya Ndera yashinzwe mu 1976. Uretse abahahungiye bakahicirwa, hari n’abakozi bayo ndetse n’abayizemo bagera ku 156 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibuye ryanditseho amazina y'abiciwe mu Iseminari ya Ndera
Imva ishyinguyemo imibiri y'Abatutsi biciwe muri Seminarii Ndera
Minisitiri Uwacu yacanye urumuri rw'icyizere
Bamwe mu banyeshuri biga muri Seminari Nto ya Ndera
Hatuwe igitambo cya misa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza