Minisitiri Uwacu yavuze ku myambarire y’abanyeshuri b’abakobwa yateje impaka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Kamena 2018 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hariho impaka by’umwihariko ku myambaro y’abanyeshuri b’abakobwa ikunze kwitwa ‘impenure’, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko igisubizo cyashakirwa mu bigo by’amashuri ariko ntihibagirane n’uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana babo.

Ibi Minisitiri Uwacu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 21 Kamena 2018, cyibanze ku gusobanura uko iterambere rya Siporo n’Umuco rihagaze muri iki gihe ndetse n’imishinga iteganyijwe igamije guteza imbere urwo rwego.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ku ho Minisiteri y’Umuco na Siporo ihagaze mu kibazo cy’imyambarire y’abanyeshuri b’abakobwa yateje impaka, Uwacu yavuze ko igisubizo cya mbere kuri byo ari uko urwego rwatanze izo mpuzankano rugomba kureba niba abo rwazihaye bazambara uko bagomba kuzambara.

Yatanze urugero ko uko mu nzego zindi zitandukanye zikorwamo n’abakozi bambara impuzankano ihuriweho ari na ko byagakwiye kubahirizwa n’abanyeshuri ariko uko byubahirizwa n’uko bigenzurwa biri mu maboko y’ibigo by’amashuri.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Iyo bavuze ngo abantu bakora aha ngaha bambara iyi myenda, ni iyo bambara nyine. Wowe ubakoresha cyangwa ubakuriye ukwiye kubireba koko niba bayambaye, ubwo rero harimo uruhare rukomeye rw’amashuri kugira ngo abana bige koko bambaye impuzankano icyo kigo cyagennye.”

Yakomeje avuga ko nubwo nta tegeko ririho mu gihugu ritegeka abantu uko bakwiye kwambara, ariko mu muco uhuriweho n’Abanyarwanda “hari ibyo umuntu abona akabona biragayitse”.

Ati “Abo bana bafite imiryango bakomokamo, bafite ababyeyi bakwiye kureba niba koko abana bubahiriza ibyo ishuri ryasabye. Muri rusange ikintu navuga ni uguhugurana twese abantu bakamenya umwambaro umuntu yambara n’aho awambarira kuko hari umwambaro ushobora kwambara aho utagenewe ukaba mubi ariko uwambaye aho wari ugenewe utakabaye uba mubi.”

Yongeyeho ko iki kibazo kitagakwiye kwegurirwa ubuyobozi gusa ahubwo buri muntu wese ubonye ikitaboneye akwiye gufatanya n’abandi mu gukeburana kandi ikosa ntirishyirwe ku banyeshuri gusa n’abakiri bato kuko hari aho bivugwa ko “uhamagara umwana yazana n’umuntu mukuru ugasanga ukwiye kubanza kubaza ibya wa muntu mukuru ari kumwe na we.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe inkeke no kubona uburyo bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye basigaye bajya kwiga bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo muri icyo cyiciro.

Abashinzwe uburezi mu Rwanda bavuga ko iyi myambarire igira ingaruka zikomeye ku myigire kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi.

Mu mpaka zimaze iminsi kuri iki kibazo, hari ababona ko kwamagana abana b’abakobwa bambara impenure ku ishuri ari ukubahoza ku nkeke bidakwiye muri iki gihe, abandi bagasaba ko iyo myambarire yakwamaganwa, ko idakwiye umunyarwandakazi.

Abanyeshuri b'abahungu na bo bavugwaho gusubirishamo amapantalo bahabwa, ibyo bita kuyagira amacupa
Imyambarire y'abanyeshuri b'abakobwa ikunze kwitwa 'impenure' imaze iminsi ari ikiganiro giteza impaka nyinshi
Minisiteri y'Umuco na Siporo kuri uyu wa Kane, tariki 21 Kamena 2018, yagiranye ikiganiro n'itangamakuru iri kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko igisubizo cyashakirwa mu bigo by’amashuri ariko ntihibagirane n’uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana babo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza