Ibi yabigarutse mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 25 itorero ry’abaluteri rimaze rigarutse mu Rwanda, wabereye muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali), kuri iki Cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2019,
Mu rwego rwo kwizihiza iyi yubile, Itorero ry’Abaluteri mu Rwanda ndetse n’abakirisitu b’Abaluteri baturutse muri Tanzania, Kenya, u Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu bakoze umuganda mu Karere ka Kayonza, aho bagiye kubakira imiryango ibiri y’abaturage batishoboye, ndetse banataha urusengero rushya rwubatse mu Mujyi wa Kayonza.
Uru rusengero rwatashywe ruri mu zari zafunzwe n’Akarere ubwo Leta yafungaga insengero zitujuje ibisabwa. Rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byose yashimiye itorero ry’Abaluteri ku bikorwa byiza binyuranye bakoze mu Rwanda mu myaka 25 bamaze birimo ibijyanye n’ivugabutumwa, uruhare rutandukanye mu isanamitima no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no mu kubaka iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Muri mu kigero kimwe n’u Rwanda rushya, mbifurije kugira Yubile nziza. Mu izina rya Leta y’u Rwanda, ndabizeza ubufatanye butaziguye, ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego za Leta zitandukanye, kandi ni inshingano yacu twese kugira ngo ubwo bufatanye dukomeze tubwubake.”
Minisitiri Shyaka yagarutse by’umwihariko ku kibazo cy’insengero zitujuje ibisabwa, ashimira ubufatanye amadini n’amatorero byagaragaje muri gahunda yo gukangurira insengero gukorera ahantu hasa neza.
Ati “Leta n’amadini n’amatorero dusangiye urukundo rwo kugira insengero nziza, dusengera Imana ahantu hakeye kugira ngo n’Imana irusheho kutwumva neza kandi inyurwe, ndetse ahaba hadakeye tugafatanya gushyiraho akagufuri, nagira ngo mbasabe n’aho muzajya mubibona hari abo twatije ingufuri ntibikajye byitwa ko hari uburenganzira twabangamiye ahubwo tuzaba dushaka kugira ngo twibukiranye dukomeze tujye mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza.”
Ibirori byo kwizihiza iyi yubile kandi byanahujwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kuzubakwa Ishuri rikuru ryigisha Iyobokamana n’Imiyoborere (Theological and Leadership College) naryo rigiye kubakwa mu gihe kitarenze umwaka mu Mujyi wa Kayonza.







TANGA IGITEKEREZO