Minisitiri Sezibera yifatanyije n’abanya-Ethiopie kwizihiza umunsi wo kwibohora atera n’igiti

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yifatanyije n’abaturage ba Ethiopie kwizihiza umunsi wo kwibohora uzwi nka Ginbot 20, anatera igiti mu busitani bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi, Ethiopie irizihiza imyaka 29 ishize icyo gihugu cyibohoye ubwo ubutegetsi bwa gisirikare buzwi nka Derg Regime bwari bwarakandamije abaturage bwatsimburwaga burundu, bugasimbuzwa ubutegetsi bugendera kuri demokarasi.

Niwo munsi muri Ethiopie hatangiye kwemerwa amashyaka menshi, ubudasa bw’abatuye icyo gihugu bugahinduka inzira y’iterambere ryacyo.

Uwo munsi ni umunsi ukomeye muri Ethiopie, ufatwa nk’uwo igihugu cyongeye kugira umurongo ukiganisha ku iterambere.

Minisitiri Sezibera yagiye muri Ethiopie kwifatanya na bo kwizihiza uwo munsi ndetse yaboneyeho akanya ko kuganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

Kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie banditse bagira bati “Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Richard Sezibera bagirana ibiganiro.”

Bakomeje bagira bati “Mu gihe hizihizwa intsinzi ya Ginbot 20, Minisitiri w’Intebe Abiy na Dr Sezibera bateye ibiti mu busitani bw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.”

Dr Sezibera na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko yashimishijwe no guhura na Minisitiri w’Intebe Ahmed akamugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko bishimishije kubona ibyo abayobozi b’ibyo bihugu bamaze kugeraho mu gihe gito.

U Rwanda na Ethiopie bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi.

Muri Mata 2017, Ethiopie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare ndetse sosiyete zabyo zikora ingendo zo mu kirere RwandAir na Ethiopian Airlines zifitanye imikoranire ya hafi.

Minisitiri Sezibera yagiye muri Ethiopie kwifatanya na bo kwizihiza umunsi ufatwa nko kwibohora
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard, yeteye igiti mu busitani bw'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie
Dr Ahmed na Dr Sezibera bateye ibiti mu busitani bw'ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, atera igiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza