Minisitiri Sezibera mu ruzinduko rugamije kunoza umubano w’u Rwanda na Misiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yagiriye uruzinduko mu Misiri aho yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Sameh Shoukry kugira ngo baganire uko barushaho kunoza no kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Dr Sezibera yageze i Cairo yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, mu biganiro byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh.

Dr Sezibera yagiranye ibiganiro kandi na Gen. Mohamed Zaki, Minisitiri w’Ingabo wa Misiri ndetse n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri, Dr. Ali Abdel -Aal Sayed Ahmed.

Umubano wa Misiri n’u Rwanda watangiye mu myaka yo ha mbere ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade yarwo i Cairo n’iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika kigafungura iyacyo mu Rwanda nyuma gato yaho ruboneye ubwigenge.

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yaje gufungwa gusa nyuma iza kongera gufungurwa mu 2015, Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh wahoze ari Mufti w’u Rwanda aba ariwe wa mbere uyiyobora.

U Rwanda na Misiri bifatanya mu nzego eshatu zirimo ubucuruzi, uburezi ndetse n’ubuzima arizo ibihugu byombi biri gushyiramo imbaraga ngo binoze ubufatanye bubyarira inyungu ababituye.

Mu rwego rw’uburezi hari abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Misiri aho bajyayo mu rwego rw’idini ya Islam, mu rwego rwa leta n’abasaba bakiyishyurira amashuri yabo.

Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo. Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.

Dr Sezibera aganira na mugenzi we wa Misiri, Sameh Shoukry
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri, Dr. Ali Abdel -Aal Sayed Ahmed, yakira Dr Sezibera uri mu ruzinduko rw'akazi mu Misiri
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera ubwo yakirwaga na Minisitiri w'Ingabo mu Misiri, Gen. Mohamed Zaki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza