Minisitiri Sezibera asanga ibihugu bigomba kwishyiriraho gahunda zibibereye aho guhabwa ibyo bikora

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yabwiye abitabiriye inama yiswe Kigali Global Dialogue, ko hakenewe ko abantu aribo ubwabo bishyiriraho gahunda zibashakira ibisubizo, aho kugira ngo usange izo gahunda zikorerwa ahandi bagasabwa kuzishyira mu bikorwa.

Iyi ni inama ihuje ibihugu 55 byaturutse hirya no hino ku Isi yateguwe na Observer Research Foundation ikigo cyo mu Buhinde, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ikigo Rwanda Convention Bureau (RCB).

Iyi nama izarangira kuri uyu wa Gatanu kandi yitabiriwe n’abahoze bayobora ibihugu birimo Serbia na Maldives.

Abayirimo baraganira ku nzira zitandukanye z’iterambere, gusesengura gahunda zisanzwe zikoreshwa mu bihugu, uburyo abantu bita ku mihindagurikire y’ikirere, imiyoborere, ubuzima, abikorera ndetse n’uburyo ibihugu byakwishakamo ibisubizo bigendeye ku buryo bibayeho.

Ubwo yafunguraga iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera yavuze ko uyu ari umwanya aho abantu bicara bakaganira ibibazo byugarije Isi, ukaba n’umwanya wo gushaka uko ibihugu hirya no hino ku Isi byajya byishakamo ibisubizo aho kugira ngo usange gahunda z’iterambere zifatirwa ahandi.

Ati “Dukeneye gukorera ahantu heza aho twishyiriraho gahunda zidufasha gukemura ibibazo dufite, tugomba guhabwa umwanya wo kwivumburira ibyacu, tubyige kandi twishimire ibyo tumaze kugeraho, ntabwo bigomba kuba ari ibintu bikorewe ahandi ngo bidushyirweho.”

Dr Sezibera yavuze ko Afurika ari umugabane urimo gutera imbere nubwo utari ku muvuduko nk’uwo abantu babishakaho.

Yagize ati “Ntabwo twaba umugabane utanga icyizere gusa, abaturage bacu barashaka kugira uruhare mu bukungu bw’Isi, ubu kuva muri Kenya ukagera muri Senegal, muri Nigeria, muri Ethiopia n’ahandi, iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo kugira umumaro ukomeye mu iterambere, turagaragaza iterambere rikomeye ry’inganda nyuma y’igihe kirekire hari ibibazo gusa ntabwo dutera imbere nk’uko byakagombye”.

Yakomeje avuga ko iyi ari yo mpamvu gushyiraho isoko rimwe ku mugabane wa Afurika bifite umumaro mu kuvanaho inzitizi kuri uyu mugabane bikawufasha guhangana n’ingaruka zaterwa n’intambara z’ubucuruzi hagati y’ibihugu bikomeye.

Samir Saran umuyobozi wa Observer Research Foundation yavuze ko iyi nama ari umwanya wo guhuza inzego zitandukanye kugira ngo hashakwe uko abantu bahangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ati “Uyu munsi umubare w’abaturage ku Isi urimo kwiyongera, ni ukureba ngo ese ni gute tubagezaho ubumenyi n’uburezi muri rusange”.

Yavuze ko impamvu bazanye iyi nama mu Rwanda ari uko ibikorwa by’u Rwanda byivugira, ndetse ibyakozwe mu myaka 25 ishize buri gihugu kikaba cyaza kubyigiraho.

Dr Sezibera asanga ibihugu bigomba kwishyiriraho gahunda zibibereye aho kubwirizwa ibyo bikora
abantu baturutse mu bihugu 55 ku Isi nibo bateraniye muri iyi nama izarangira kuwa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza