00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Prof Nshuti yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Museveni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yageze i Kampala muri Uganda aho biteganyijwe ko azitabira umuhango w’irahira rya Yoweri Museveni uherutse gutorerwa manda ya Gatandatu.

Perezida Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi 2021, mu muhango uteganyijwe kubera ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala.

Mu bazitabira uyu muhango harimo na Minisitiri Prof Nshuti uzaba ahagarariye Perezida Kagame wari wahawe ubutumire na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ibinyujije ku rutuka rwayo rwa Twitter yagize iti “Minisitiri Prof Nshuti yageze muri Uganda, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Kaguta Museveni uteganyijwe ku munsi w’ejo. Ahagarariye Perezida Kagame.”

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Museveni harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; uwa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmaajo; General Évariste Ndayishimiye w’u Burundi; Hage Geingob wa Namibia; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Alpha Condé wa Guinea; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; Sahle-Work Zewde wa Ethiopia n’abandi.

Perezida Museveni w’imyaka 76 azarahirira kuyobora Uganda ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya kuva mu 1986. Yatsinze amatora yo ku wa 14 Mutarama 2021, agize amajwi 58.6%.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, ubwo Museveni azaba arahirira kuyobora Uganda, internet izaba ifunze ndetse na serivisi za Mobile Money na zo zizagirwaho ingaruka zigafungwa by’igihe gito.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yitabiriye irahira rya Perezida Museveni riteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .