Minisitiri Nyirasafari yaburiye abavangira Ikinyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance, yavuze ko Ikinyarwanda ari amahirwe adasanzwe abanyarwanda bafite bakwiye gukomeraho kugira ngo kitazazimira.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire.

Muri uyu muhango wizihirijwe i Kigali, Nyirasafari yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite ururimi rumwe rubahuza, mu gihe hari ahandi bitabaza indimi z’amahanga ngo bumvikane kandi bari mu gihugu kimwe.

Ati “Ururimi rwacu tugomba kuruha agaciro kuko rufite akamaro kanini mu muco wacu. Akenshi dukunze kuvuga ko ari ingobyi y’umuco, turarukoresha kugira ngo dutange ibitekerezo mu muryango, twumvikane mu gihugu cyose. Ni amahirwe dufite akomeye yo kuba dufite ururimi rumwe ruduhuza. Ni ikituranga tugomba gukomeraho.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda nayo yahaye Ikinyarwanda agaciro igishyira mu masomo agomba kwigishwa mu mashuri yose no kurukoresha mu butegetsi, asaba n’ababyeyi kuruha agaciro mu miryango.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hari gutegurwa amabwiriza y’imikoreshereze y’indimi zemewe mu gihugu, agamije gukebura abajyaga bakoresha indimi aho bidakwiriye bamwe mubo ubutumwa bugenewe ntibasobanukirwe.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Niyomugabo Cyprien yavuze ko umunyarwanda adakwiriye kuba ari we usuzugura Ikinyarwanda haba mu myandikire n’imivugire.

Nubwo yemeza ko n’indimi z’amahanga ari nziza, ngo ururimi kavukire niwo mwimerere w’abanyarwanda.

Ati “ Ikinyarwanda ntitukivangavange mu gihe turi kucyandika, mu gihe tukivuga tuvuge ikinyarwanda cy’umwimerere dukurikiza n’amategeko y’imyandikire. Ururimi rugira uko rwandikwa n’uko ruvugwa.”

Padiri Kayisaba Védaste we avuga ko abaturage bahuje ururimi batera imbere kurusha abavuga ururimi rudahuye cyangwa abavangavanga.

Yavuze ko igihe cyose ukoresha indimi z’abandi mu byo ukora byose uhora inyuma.

Ati “Ururimi rw’amahanga umuntu aba arufitemo ubukererwe iteka ugasa n’uri inyuma y’uwaruvukiyemo akarukuriramo . Ugira icyo uvumbuye ugasanga abandi barakibonye kera kuko ururimi rufite uruhare runini mu guserura ibitekerezo. Ubwo bukererwe buhera aho bukaza no mu bindi.”

Umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’inararibonye, Rucagu Boniface we asanga “Umunyarwanda wagiye gukora inama abwira abanyarwanda , ibyo ababwira akabyandika mu rurimi rw’amahanga aba atatekereje neza icyo agiye gukora kuko agitekereje yagihuza n’inama yakoze n’ibisobanuro ashaka ko bisigara.”

Ni ku nshuro ya 16 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Insanganyamatsiko uyu mwaka ni“Tunoze Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire.

Mu kwizihiza uyu munsi hanahembwe abanyeshuri barushije abandi mu marushanwa yo kwandika imivugo n’inkuru ngufi n’umunyamakuru warushije abandi mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda kinoze.

Abantu batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire
Inzobere n'abitabiriye umuhango batanga ibitekerezo bigamije gusigasira Ikinyarwanda
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hari gutegurwa amabwiriza y’imikoreshereze y’indimi zemewe mu gihugu, agamije gukebura abajyaga bakoresha indimi aho bidakwiriye
Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Niyomugabo Cyprien yavuze ko umunyarwanda adakwiriye kuba ari we usuzugura Ikinyarwanda
Padiri Kayisaba Védaste yavuze ko abaturage bahuje ururimi batera imbere kurusha abavuga ururimi rudahuye
Abanyeshuri bahize abandi mu mivugo n'inkuru ngufi bahembwe
Umunyamakuru Kanamugire Emmanuel wahembewe inkuru yanditse mu Kinyarwanda kinoze
RALC yamuritse ibitabo bitandukanye bigamije kwimakaza Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza