Minisitiri Mutimura yashimye Kaminuza ya Mount Kenya yubakiye icyumba cy’ishuri GS Gahanga I

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza yigenga ya Mount Kenya (MKU) ishami ry’u Rwanda, bwafunguye ku mugaragaro icyumba cy’ishuri cyubakiwe Urwunge rw’Amashuri rwa Gahanga I, mu rwego rwo gufasha kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro aho iri shuri ryubatse, nibwo habaye umuhango wo gufungura iki cyumba cyuzuye gitwaye miliyoni 15Frw hamwe n’ibikoresho birimo ibitabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura Eugène, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne n’abahagarariye Kaminuza ya Mount Kenya.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa MKU ari nawe wayishinze, Dr Simon Gicharu, yavuze ko iyi kaminuza ifite intego yo gufasha mu iterambere ry’abaturage binyuze mu burezi.

Yakomeje avuga ko baherutse kugirana amasezerano y’imyaka itanu na Imbuto Foundation yo gufasha mu myigire y’abana 150 basanzwe bafashwa n’uyu muryango.

Ati “Twiyemeje gutanga inkunga ya 150,000 $, agenewe gufasha abana batsinda neza mu mashuri yisumbuye ariko baturuka mu miryango itishoboye.”

Ishuri rya GS.Gahanga I rifite ikibazo gikomeye cy’ubucucike bw’abanyeshuri kuko nko mu mashuri abanza hari ibyumba 35 byigirwamo n’abanyeshuri 4 395.

Umuyobozi w’iri shuri, Niyitegeka Félix yabwiye IGIHE ko ubusanzwe icyumba cy’ishuri cyakagombye kwigirwamo abana 46, ni ukuvuga ko kuri G.S.Gahanga I usanga harimo abari hagati ya 80 na 90.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko kimwe mu bibazo bihangayikishije urwego rw’uburezi ari ubucucike bukiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye by’umwihariko aya leta.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi kaminuza ya Mount Kenya yakoze cyiyongera ku byo isanzwe ikora byo kwigisha abana bacu kandi twizeye ko izakomeza kubikora mu rwego rwo gushyigikira uburezi no gushyiraho uburyo bworohereza abana bacu kwiga neza.”

Minisitiri Dr Mutimura n’abayobozi bari kumwe kandi basuye ahubatse kaminuza ya Mount Kenya ishami ry’u Rwanda, berekwa ibikorwaremezo birimo inzu y’amacumbi iri kubakwa ikazajya icumbikira abagera ku 1500, barimo abanyamahanga n’abanyarwanda baturuka kure ya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa MKU Rwanda, Prof. Edwin Odhuno, yavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Uburezi muri iyi kaminuza aho yasuye ahakorera Radio Royal FM ifasha mu kumenyereza umwuga abiga Itangazamakuru.

Yakomeje agira ati “Twamweretse kandi aho turi kubaka amacumbi azajya yakira abanyeshuri mpuzamahanga n’abanyarwanda batuye kure, ikindi kandi twamweretse isomero rigezweho n’ibyumba byifashishwa n’abakora ubushakashatsi.”

Prof. Edwin yavuze kandi ko Minisitiri w’uburezi yabasabye gukomeza gushyira ingufu mu myigishirize ngiro ifasha abanyeshuri kurangiza amasomo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

MKU Rwanda yafunguye imiryango mu 2010, uretse gufasha mu burezi bw’abanyarwanda inafatanya cyane n’Akarere ka Kicukiro ikoreramo, aho itangira mituweli bamwe mu batishoboye ndetse ikanatanga inka muri gahunda ya girinka.

Iyi kaminuza ifite amashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho y’ayandi.

Ubwo Minisitiri Mutimura yafunguraga icyumba cy'ishuri cyubatswe na Mount Kenya University
Minisitiri Mutimura afungura ku mugaragaro icyumba cy'ishuri cyubatswe na Mount Kenya kuri GS Gahanga I
Icyumba cy'ishuri cyubatswe na Mount Kenya cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura Eugene
Umuyobozi w’Icyubahiro wa MKU ari nawe wayishinze, Dr Simon Gicharu (ibumoso), Minisitiri Mutimura na Meya w'Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne
MKU Rwanda ifite isomero rigezweho kandi ririmo ibitabo by'ubwoko bwose
Abiga ibijyanye no guteka muri MKU Rwanda barimo bashyira mu ngiro ibyo biga
Imyigire yo muri Mount Kenya University iri ku rwego mpuzamahanga
Minisitiri yasuye Royal FM asobanurirwa ibijyanye n'imikorere yayo
Minisitiri Mutimura yashimiye uruhare rwa MKU Rwanda mu guteza imbere uburezi mu Rwanda
Nyuma yo gusura ibikorwa remezo bitandukanye byo muri MKU Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza