Minisitiri Mutimura yamurikiye Sena ingamba zizateza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Kamena 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, gahunda zihariye zo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2019 ubwo Mutimura yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abasenateri ku bijyanye no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko nibura 60% by’abanyeshuri barangiza icyiciro rusange bazaba bagana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bitarenze 2024.

Minisitiri Mutimura yabwiye abasenateri ko mu cyerekezo cy’igihugu imyuga igomba kwigishwa kuva mu bato.

Yagize ati “Intego yacu ntabwo ari ukureba abanyeshuri barangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye gusa, turashaka kubyagura n’abatsinze bakayajyamo kandi turumva ko umubare w’abanyeshuri, ibigo bibakira n’ubushobozi bwabyo bizakomeza kuzamuka.”

Yakomeje avuga ko mu gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro imbaraga zigenda zongerwa mu kubaka ibigo by’ubugeni bifite ibikoresho bigezweho bifasha abanyeshuri gusoza bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Yavuze ko kuri ubu ibigo biri gufashwa ngo mu gihe kizaza bizabe byavuye mu cyiciro cy’ibikenera ubifasha ahubwo byibonera ibyo bikenera.

The New Times yanditse ko Minisitiri Mutimura yatangaje ko ibyo bigo bitagomba kumva ko bizahora bihabwa inkunga za buri munsi ahubwo bikwiye guhanga udushya ngo byibesheho.

Yatanze urugero ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’irya Mpanga rifunga amacupa ya divayi yoherezwa mu Bufaransa n’irya Musanze rikorana n’Abashinwa, akabasha kubona amafaranga.

Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, yibukije akamaro ibigo bya TVET bifitiye urubyiruko n’igihugu, avuga ko bikwiye gukomeza kwitabwaho.

Ati “Hari igihe ibigo bitangirwamo amasomo y’imyuga byavuzweho cyane. Hari n’icyo nabonye muri Masaka. Bifite uruhare rukomeye mu kubaka ubumenyi bw’urubyiruko no kurufasha kwihangira imirimo.’’

Senateri Karangwa Chrysologue na we yunzemo ko bikwiye ko urubyiruko rushishikarizwa kugana ibyo bigo byigisha imyuga rugatyarizwa ubumenyi hakiri kare.

Iterambere rya TVET riri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) izwi nka (NST 1) igamije kongera umubare w’abize ubumenyingiro (TVET) no kuwuhuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Aya mashuri azarushaho gutezwa imbere ku buryo umubare w’abayigamo uzagera kuri 60% y’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4% mu 2017.

Murenzi Nurudine (ibumoso) wize Civil Engineering mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ( IPRC) na mugenzi we bakora iziko rya kijyambere rikoresha gaz, rifite n’ifuru yifashishwa mu kotsa ibintu binyuranye nk’imigati, inkoko n’ibindi/ Ifoto ya Nizigiyimana Hassan

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza