Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Angola

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 04:05
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, yagiriye uruzinduko muri Angola, aho yaganiriye na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço, ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi nibwo Mushikiwabo wageze mu Murwa Mukuru Luanda ku wa Mbere nimugoroba, yabonanye na Lourenço aho ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, hashyirwaho ababihagarariye.

Mushikiwabo yavuze ko mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame yashyikirije Lourenço, bwibanze ku nyungu iri mu kurushaho gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no kongera kubyutsa ubufatanye mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika yo Hagati (Central African Economic Community), mu rwego gukoresha neza amahirwe asanzwe hatezwa imbere abaturage.

Nkuko Ibiro Ntaramakuru bya Angola, ANGOP byabitangaje, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye kuri gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, anagaragaza ko yishimiye kuba yaramaze kwakira ambasaderi wa mbere w’iki gihugu mu Rwanda , aho ategereje kwemererwa gutangira inshingano ze.

Yanagarutse kandi ku mutekano wo mu karere, avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, rukorana n’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo haboneka amahoro arambye mu karere.

U Rwanda na Angola bisanzwe bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari, ICGLR, washinzwe mu 1940 mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’iterambere muri aka karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise mu biganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza