Minisitiri muri Perezidansi ya Niger yatangajwe n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, atahana icyifuzo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 19 Kanama 2017 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri muri Perezidansi ya Niger, Issoufou Katambe, yatunguwe n’isuku n’umucyo yasanze mu Mujyi wa Kigali, yifuza ko nibura Umujyi wabo wa Niamey wagira icyakabiri cy’ibyo Kigali yagezeho.

Izo mbamutima yazigaragaje ubwo yari yakiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yari yasuye kuri uyu wa 19 Kanama 2017 nyuma yo kuva mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye ejo ku wa 18 Kanama 2017.

Nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal ku ngamba zakoreshejwe kugira Kigali ibe ari umujyi ucyeye kandi utoshye, Minisitiri Issoufou Katambe yifuje ko hagira igikorwa mu mujyi wabo.

Yagize ati “ Iyaba nibura Niamey yabashaga kugera kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo Kigali yamaze kugeraho.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda akunze kuvuga ko kumva akamaro ko kugira umujyi ukeye, usukuye kandi ufite umutekano, Abanyarwanda bamaze kubigira umuco, bikaba ari byo byatumye usa umera uko umuze ubu, binatuma abanyamahanga basizanira kuza kuwigiraho.

Ibi kandi bishimangirwa n’ibyegeranyo byakunze kugaragaza ko Umujyi wa Kigali uri mu isukuye ku mugabane wa Afurika.

Icyegeranyo cya Banki y’Isi cy’ubushakashatsi bwakorewe mu mijyi isaga 750 ku Isi cyasohotse mu 2015, cyagaragaje ko Umujyi wa Kigali wafashije mu kuzamura ubuzima bw’abawutuye ndetse hari n’izindi zakunze kuwugaragaza nk’utanga icyizere cyo kuzaba umujyi w’icyitegererezo mu myaka iri imbere.

Minisitiri muri Perezidansi ya Niger, Issoufou Katambe mu biganiro n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda
Minisitiri muri Perezidansi ya Niger, Issoufou Katambe(wa kabiri iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza