Minisitiri Munyakazi yashimye Gasore Serge watangije ishuri i Bugesera

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Kamena 2019 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yafunguye ku mugaragaro ishuri rya RCCS [Rwanda Children Christian School], ryashinzwe na Gasore Serge umenyerewe mu bikorwa byo gufasha abaturage mu iterambere mu Karere ka Bugesera.

Iri shuri ryafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 rikorera mu kigo cya Gasore Serge Foundation, rifite abanyeshuri 246 biga mashuri y’incuke ndetse n’abanza.

Ryatangiye gukora muri Gashyantare 2017, rikora nka ECD (irerero) nyuma muri Mutarama 2019 rihabwa icyemezo cy’ubuzimagatozi gitangwa na Minisiteri y’Uburezi iryemerera gukora nk’ishuri.

Usibye Dr Munyakazi, umuhango wo kurifungura ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi bandi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Abitabiriye batemberejwe iri shuri basura isomero, ahigishirizwa mudasobwa, icyumba cy’imfashanyigisho ndetse banatembera ibyumba by’amashuri bigera kuri 17 birimo bitanu by’amashuri y’incuke na 12 by’amashuri abanza.

Minisitiri Munyakazi yashimye Gasore n’umugore we ku butwari bagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagakora ibikorwa by’indashyikirwa mu karere avukamo by’umwihariko i Ntarama.

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro gahunda zikorerwa muri GSF nk’icyumba cyigisha mudasobwa, ibibuga by’imikino itandukanye n’ibindi ndetse ashimira abarezi umuhate bagira mu kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho.

Gasore washinze Gasore Serge Foundation yashimiye Leta idahwema gutera ingabo mu bitugu abaturage no kubafasha mu bikorwa bibateza imbere.

Yavuze ko mu 2015 aribwo yashinze GSF akiri umunyeshuri muri Kaminuza aho yafashaga abana b’i Ntarama (aho avuka) bafite imibereho mibi abagurira mitiweli n’ubundi bufasha bubagaruramo icyizere cy’ubuzima.

Abenshi mu bo yafashaga bari bafite ibibazo by’ubukene no kutagira imiryango babamo. Ikigo cyakomeje gutera imbere, gitanga amahugurwa yo kwihangira imirimo mu rubyiruko ndetse gishinga n’ishuri ribanza mu 2017.

Gasore yashimye kandi abafatanyabikorwa baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umukuru w’Igihugu na Madamu we ku rugero rwiza bamuha.

Yahaye umukoro ishuri RCCS wo gukora cyane bakazajya baba aba mbere mu bizamini bya leta mu gihe bazaba babikora dore ko ubu aba mbere bari mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Iri shuri ryatangiye gukora ku wa 2 Gashyantare 2017 rihabwa ibyangombwa byo gukora nk’ishuri ku wa 10 Mutarama 2019, aho ubu rifite abanyeshuri 234 barimo abakobwa 103, abahungu 131. Muri aba bose abagera ku 157 biga mu mashuri y’incuke na 77 bo mu mashuri abanza.

Ishuri RCCS ryafunguwe ku mugaragaro mu Karere ka Bugesera
Minisitiri Munyakazi na Mukabaramba beretswe ibikorwa by'ubukorikori abana biga muri RCCS bakora
Abana bakoze imyiyereko bishimira ko ishuri ryabo rifunguwe ku mugaragaro
Abanyeshuri bo muri RCCS basusurukije abitabiriye ibirori byo gufungura iri shuri
Abana biga muri iri shuri berekanye ko basobanukiwe ibijyanye n’umuco nyarwanda
Minisitiri Munyakazi yashimiye Gasore washinze ishuri rya RCCS
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe na Gasore Serge
Abana biga muri RCCS bafite ibikorwaremezo birimo na mudasobwa zibafasha mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza